Prezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine ari muri Arabiya Sawudite ayo yajyanywe no kuganira n'abatagetsi baho bamaze iminsi bakora ubuhuza mu biganiro byo guhererekanya imfungwa z'intambara hagati ya Ukraine n'Uburusiya.
Arabiya Sawudite isanganywe umubano mwiza n’ibihugu byombi bimaze imyaka igera kuri ibiri mu ntambara. Iki gihugu si ubwa mbere gikoze akazi k’ubuhuza mu biganiro byo kugurana imfungwa z’intambara. Mu 2022, ibiganiro nk’ibyo byatumye imfungwa 200 z’Abanya-Ukraine bafungurwa.
Ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, Prezida Zelensky yavuze ko atari ubwa mbere Ubwami bwa Arabiya Sawudite bugira uruhare mu gufunguza abaturage be. Yavuze ko yizeye ko ibiganiro yagiyemo nabyo bizatanga umusaruro.
Yanditse ko bazanaganira no ku bindi birimo ubutwererane mu by’ubukungu n’uruhare Arabiya Sawudite yagira mu kongera gufasha gusana Ukraine.
Muri ibyo biganiro, yagaragaje ko bari bugeze kuri bagenzi babo icyerekezo cy’amahoro cya Ukraine gisaba Uburusiya gukura ingabo zabwo zose ziri ku butaka bwa Ukraine.
Umwaka ushize, Arabiya Sawudite yatumijwe inama yahuje ibihugu 40 yaganiraga ku mugambi wa diplomasi wo guhoshya intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine. Icyo gihe Uburusiya ntibwitabye iyo nama.
Forum