Uko wahagera

Amerika Yashyizeho Intumwa Idasanzwe Kuri Sudani


Tom Perriello ubwo yari intumwa idasanzwe y'Amerika mu karere k'ibiyaga bigari mu nama n'abanyamakuru i Bujumbura mu Burundi kw'itariki ya 10 y'ukwezi kwa 11 muri 2015.
Tom Perriello ubwo yari intumwa idasanzwe y'Amerika mu karere k'ibiyaga bigari mu nama n'abanyamakuru i Bujumbura mu Burundi kw'itariki ya 10 y'ukwezi kwa 11 muri 2015.

Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa mbere, yashyizeho intumwa yihariye kuri Sudani, mu rwego rwo kwongera kugerageza bundi bushya, kwumvisha abasirikare bahanganye ko bagomba gushyira intwaro zabo hafi nyuma y’amezi 10 hatemba imivu y’amaraso.

Tom Perriello, wahoze muri kongre y’Amerika, mbere wari intumwa idasanzwe mu karere k’Afurika y’ibiyaga bigari, “azahuza ingamba z’Amerika kuri Sudani kandi ateze intambwe ibikorwa byacu kugirango ubushyamirane burangiye, ibikorwa by’ubutabazi bibashe kugera aho bikenewe hamwe n’inkunga ku baturage ba Sudani mu gihe bashakisha uburyo bagera ku kwishyira ukizana, amahoro n’ubutabera”. Ibi byavuzwe mw’itangazo na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken”.

Intambara yadutse mu kwezi kwa kane umwaka ushize, hagati y’ingabo z’igihugu cya Sudani n’abitwara gisirikare ba Rapid Support Forces (RSF), bamaze kunanirwa kumvikana ku buryo bakwihuza ngo berekeze igihugu ku buyobozi bwa gisivili.

Abantu ibihumbi n’ibihumbi barapfuye. Miliyoni 1.6 barahunze kandi abandi bagera muri miliyoni 25, ni ukuvuga abarenga icya kabiri cy’abaturage ba Sudani, byabaye ngombwa ko barambiriza ku mfashanyo mpuzamahanga, nk’uko imibare ya ONU n’iy’abigenga, ibigaragaza.

Amerika n’Arabiya Sawudite bayoboye ibiganiro bitandukanye hagati y’impande zombi, ariko byageze ku bintu bike cyane.

Abagize inteko ishinga amategeko y’Amerika bamaze amezi bagerageza gushyiraho umwanya watuma ibibazo bya Sudani byitabwaho ku buryo bwihariye, n’ubwo ishyirwaho rya Perriello, rinagamije gusiba icyuho cyasizwe n’ambasaderi w’Amerika i Khartoum, John Godfrey, wacyuye igihe.

Godfrey, yabaye ambasaderi wa mbere w’Amerika, i Khartoum, muri kimwe cya kane cy’ikinyejana icyabonwaga, nk’ikimenyetso cy’icyizere, nyuma y’uko uwabaye umuyobozi w’igitugu igihe kirekire, Omar al-Bashir, akuwe ku butegetsi. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG