Uko wahagera

ONU mu Kurwanya Impanuka zo mu Mihanda


Imodoka yagize impanuka
Imodoka yagize impanuka

ONU irashaka inkunga mu mugambi mushya watangijwe kuri uyu wa mbere, ushyira ahabona ikibazo cy’impanuka zo mihanda ziba buri mwaka mu mpande zose z’isi.

Nk’uko imibare y’ikigega cya ONU cyita ku mutekano wo mu mihanda, UN Road Safety Fund (UNRSF) ibigaragaza, umuntu umwe apfa azize impanuka y’imodoka buri masegonda 24.

UNRSF irashaka imfashanyo yo gukoresha mu mugambi wiswe “amasegonda 24”, by’umwihariko mu nganda z’imodoka. Iyo nkunga ikazakoreshwa mu gushyira mu bikorwa imishinga y’umutekano wo mu mihanda, mu bihugu bifite umutungo uri hasi n’uciriritse. Ibyo bigamije gusiba icyuho kinini mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda.

Iyo mishinga irimo uburyo bwo gushishikariza abantu ikoreshwa ry’ingofero zabugenewe, no kuzamura ibisabwa kuba byujujwe ku mutekano w’imodoka, kuvugurura serivisi w’ubutabazi bwihutirwa no gukora ku buryo imihanda yose ikorwa kimwe hose, mu buryo bwo kurinda abanyamaguru n’abanyamagare.

Jean Todt, umunyamabanga mukuru wa ONU, intumwa idasanzwe mu bijyanye n’umutekano wo mu mihanda avuga ko “Kugwa kw’imodoka ari icyorezo cya bucece kirimo kugira ingaruka cyane ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere”.

Mu mpande zose z’isi, impanuka z’imodoka, zica abantu barenga miliyoni imwe buri mwaka kandi zisigira abandi miliyoni 50, ibikomere babana ubuzima bwabo bwose.

Tatiana Molcean, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’ubukungu ya ONU ku mugabane w’Uburayi agira ati: “Turahamagarira inganda z’imodoka kugira uruhare rw’ibanze mu guteza imbere umutekano wo mu mihanda muri rusange ku migabane yose y’isi.

Ikigega UNRSF cyashyizweho mu mwaka wa 2018, cyagenewe gufasha za guverinema kugabanya impfu zo mu mihanda ho 50 kw’ijana, bitarenze umwaka wa 2030. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG