Uko wahagera

Minisitiri w'Intebe wa Palesitina na Leta ye Beguye


Mohammad Shtayyeh ashyikiriza Mahmoud Abbas ibaruwa yo kwegura
Mohammad Shtayyeh ashyikiriza Mahmoud Abbas ibaruwa yo kwegura

Minisitiri w’intebe wa Palesitina yatangaje ubwegure bwe na guverinoma ye kuri uyu wa Mbere. Ubu bwegure buraharura amayira y’impinduka mu butegetsi bwa Palestina, Amerika yizera ko buzagira uruhare runini mu mibereho ya Gaza ya nyuma y’intambara.

Kugeza ubu haracyari inzitizi nyinshi mu kuba ubutegetsi buvuguruye bwa Palestina bwaba impamo. Perezida Mahmoud Abbas, ingabo ze zirukanywe na Hamas muri Gaza muw’2007, yagaragaje adaciye ku ruhande ko yifuza ko ubutegetsi bwa Palesitina ari bwo bwategeka uyu muhora nyuma y’intambara.

Ariko kandi ubwo ntibukunzwe cyane mu banya Palesitina, kandi na minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu yanze yivuye inyuma igitekerezo cyo gushyira Gaza mu maboko y’ubwo butegetsi.

Bwana Abbas agomba gufata umwanzuro niba yemera ubwegure bwa guverinoma ya Mohammad Shtayyeh. Ariko iyi ntambwe ubwayo iraca amarenga y’ubushake bw’ubutegetsi bwa Palesitina bushyigikiwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, ku kuba bwemera amavugurura yabyara impinduka zishakwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu gihe ibiganiro mpuzamahanga birimo kuganisha ku gahenge mu mirwano.

Ubu butegetsi, bwashyizweho mu masezerano y’amahoro y’agateganyo hagati ya Palesitina na Isiraheli yagezweho mu ntangiriro y’imyaka ya za 1990, butegeka ibice bya Sijorudaniya ariko kandi bwamunzwe na ruswa.

Byitezwe ko Perezida Mahmoud Abbas ahitamo Mohammad Mustafa, usanzwe ari umuyobozi w’ikigega cy’ishoramari - Palestine Investment Fund, nka minisitiri w’intebe mushya.

Mustafa, inzobere mu by’ubukungu yigiye muri Amerika, yagiye akora mu myanya y’ubuyobozi muri Banki y’Isi no mu butegetsi muri leta ya Palesitina. Abategetsi ba Palesitina bavuga ko afitanye ubushuti bw’igihe kirekire ndetse n’imikoranire n’abategetsi bo muri Amerika.

Forum

XS
SM
MD
LG