Uko wahagera

Intagondwa Zishe Abantu 15 Zibateye mu Kiliziya muri Burkina Faso


Ibitero by'intagondwa bimaze guhitana abantu bagera 20,000 muri Burkina Faso, abarenga miliyoni ebyiri bakurwa mu byabo.
Ibitero by'intagondwa bimaze guhitana abantu bagera 20,000 muri Burkina Faso, abarenga miliyoni ebyiri bakurwa mu byabo.

Igitero cy’intagondwa ku bakristu b’abanyagatolika bari muri misa, cyahitanye abasivili 15 abandi babiri barakomereka mu majyaruguru ya Burkina Faso.

Ibi byatangajwe na musenyeri Jean-Pierre Sawadogo uyobora paruwasi ya Dori. Yavuze ko iki gitero cyabereye ku mudugudu wa Essakane, ubwo abakristu bari muri misa.

Musenyeri Sawadogo yamaganye abakoze ayo mahano ahamagarira ababishinzwe kwimakaza umucyo w’amahoro n’umutekano.

Iki gitero kiriyongera ku bindi bimaze iminsi bigabwa n’imitwe y’intagondwa za kiyisilamu mu karere. Ibyo bitaro bimaze igihe byibasira insengero, ubundi bagashimuta abayobozi b’amadini.

Akarere ka Sahel, Burkina Faso irimo, kamaze igihe karayogojwe n’ibitero by’intagondwa kuva mu 2011, ubwo intambara yadukaga muri Libiya. Yaje gukurikirwa n’intagondwa kwigarurira uduce two mu majyaruguru ya Mali mu 2012.

Bene ibyo bitero byaje kugera muri Burkina Faso na Nijeri mu 2015. Ibyo bitero bimaze guhitana abantu bagera 20,000 muri Burkina Faso, abarenga miliyoni ebyiri bakurwa mu byabo.

Forum

XS
SM
MD
LG