Uko wahagera

Abantu 25 Bapfuye Bazize Impanuka y'Imodoka Muri Tanzaniya


Amakuru y'urupfu rwabo bantu yatangajwe na Prezida Samia Suluhu Hassan
Amakuru y'urupfu rwabo bantu yatangajwe na Prezida Samia Suluhu Hassan

Impanuka y’imodoka mu majyaruguru ya Tanzaniya yahitanye abantu 25 barimo n’abanyamahanga, nk’uko byatangajwe na Prezida Samia Suluhu Hassan.

Iyo mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuwa gatandatu ubwo ikamyo yagongaga izindi modoka nto eshatu ku muhanda uhuza Arusha na Namanga.

Itangazo ry’umukuru w’igihugu rivuga ko mu bapfuye harimo umwana umwe w’umukobwa, abagore 10 n’abagabo 14. Muri abo harimo Umunyamerika, Umunyakenya n’Umunyafrika y’epfo

Abandi bantu 21 barakomeretse. Barimo abaturuka muri Nijeriya, Kotedivuwari, Kameruni, Mali, Ubusuwisi n’Ubwongereza.

Imwe muri izo modoka yarimo abakorera bushake b’abanyamahanga bakoreraga ku ishuri rimwe mu mujyi wa Arusha.

Forum

XS
SM
MD
LG