Uko wahagera

Prezida Biden Yihanganishije Umuryango wa Alexei Navalny


Prezida Joe Biden yahojeje umuryango wa Alexei Navalny
Prezida Joe Biden yahojeje umuryango wa Alexei Navalny

Prezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yabonanye na Yulia Navalnaya umupfakazi w’umunyapolitike Alexei Navalny uherutse gupfira muri gereza mu Burusiya, ari kumwe n’umukobwa wabo, Dasha Navalnaya.

Nyuma y’ikiganiro kigufi bagiranye mu mujyi wa San Francisco muri Leta ya California, Prezida Biden yabwiye abanyamakuru ko nyakwigendera Navalny yari intwari idasanzwe.

Yavuze ko Yulia Navalnaya n’umukobwa we wiga muri kaminuza ya Stanford muri California, bakomeje gukurikiza urugero yasize.

Yavuze ko umugore wa nyakwigendera azakomeza urugamba umugabo we yatangiye kandi ko atiteze guhagarara.

Biden wari watumiye uyu muryango kugirango awihanganishe yongeye gushimangira ko kuri uyu wa gatanu Amerika izatangaza ibihano bishya kuri Prezida Putin yashinje kugira uruhare mu rupfu rwa Navalny.

Biden yavuze ko umurage wa Navalny wo guharanira ubwisanzure, demokarasi n’uburenganzira bwa muntu, utazazima kandi ko uzarushaho gucengera mu Burusyia ndetse no ku isi yose.

Tariki ya 16, z’uku kwezi ni bwo abategetsi b’Abarusiya batangaje ko Navalny w’imyaka 47 yapfuye mu buryo butunguranye afunzwe.

Navalny yari afunzwe kuva mu kwa Mbere kwa 2021, ubwo yasubiraga i Moscou nyuma yo kwivuriza mu Budage uburozi yari yarozwe yavugaga ko Kremlin – perezidansi y’Uburusiya ari yo yari ibiri inyuma.

Mu kwezi kwa 12 nibwo Navalny yimuwe muri gereza yo rwagati mu Burusiya, ajyanwa mu yindi gereza icunzwe kurusha izindi mu gihugu iherereye hejuru y’umurongo mbariro wa nyuma usatira impera y’isi ya ruguru – Arctic Circle.

Mbere y’uko atabwa muri yombi, yaharaniraga kurwanya ruswa yamunze inzego za leta, ndetse yateguye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana ubutegetsi bw’u Burusiya, kandi yaniyamamarije imyanya mu butegetsi.

Forum

XS
SM
MD
LG