Uko wahagera

Rwanda: Banki Nkuru y’Igihugu Yagumishije Inyungu Fatizo Yayo Kuri 7,5%


Ino foto, yafatiwe mu kiganiro BNR yahaye abameneshamakuru
Ino foto, yafatiwe mu kiganiro BNR yahaye abameneshamakuru

Mu Rwanda, Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yagumishije inyungu fatizo yayo kuri 7,5%, igipimo cyariho kuva mu kwezi kwa 8 ku mwaka ushize.

BNR ivuga ko muri iki gihe ibiciro ku masoko byamanutse, ariko ko itahita imanura inyungu fatizo yayo, ishaka kubanza kugenzura neza niba ingamba zashyizweho mu kugabanya umuvuduko w’ibiciro ku masoko koko zikomeza gutanga umusaruro.

BNR itangaza ko umusaruro mwiza wabonetse mu mwaka ushize ndetse no mu ntangiriro z’uyu, biri mu byatumye ibiciro ku masoko bigabanuka. Gusa John Rwangombwa uyobora BNR yumvikanisha ko igabanuka ry’ibiciro ku masoko atari cyo cyonyine kigenderwaho ngo hagenwe igipimo cy’inyungu fatizo.

Impuguke mu by’ubukungu zo zivuga ko iyo iki gipimo kigumye hejuru, bizitira abashaka amadeni muri za banki.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda mu 2023 bwari buhagaze neza ndetse bushobora kuzazamuka kugera kuri 7%.

Ku bijyanye n’umuvuduko w’ibiciro ku masoko, yavuze ko nk’uko byari byitezwe, byakomeje kujya hasi, ku buryo mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka byageze kuri 5%.

Rwangombwa yavuze ko ibiciro nibikomeza kugenda bigabanuka, mu bihembwe biri imbere bashobora gutangira kugabanya urwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu bitewe n’uko umuvuduko w’ibiciro uzaba uhagaze.

Forum

XS
SM
MD
LG