Uko wahagera

Muri Afurika y'Epfo Amatora Rusange Azaba mu Kwezi kwa Gatanu


Prezida Cyril Ramaphosa
Prezida Cyril Ramaphosa

Prezida Cyril Ramaphosa w’Afrika y’epfo yatangaje ko amatora y’abadepite muri icyo gihugu azaba tariki ya 29 z’ukwezi kwa Gatanu uyu mwaka.

Muri icyo gihugu, ishyaka rigize imyanya myinshi mu nteko ni ryo rishyiraho umukuru w’igihugu. Kuri ubu ibipimo bigaragaza ko amatora abaye ubu, ishyaka ANC riri ku butegetsi ryabona amajwi ari hasi ya 50 ku ijana. Ni ku nshuro ya mbere byaba bibaye mu myaka hafi 30 ishize, Afrika y’epfo ibaye igihugu kigendera kuri demokarasi.

Ishyaka ANC riramutse ritabonye ubwiganze mu nteko byarisaba kwifatanya n’andi mashyaka mato mu gushinga guverinoma.

Kuba ari ishyaka rikomeje gutakaza icyizere mu Banyafrika y’epfo, benshi babyegeka ku bwiyongera bw’urugomo, ibyaha, ubukungu butifashe neza, ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi n’ubushomeri mu rubyiruko.

Biteganijwe ko kuri uyu wa gatandatu ari bwo Prezida Ramaphosa azatangaza ku mugaragaro imigambi afitiye igihugu mu mujyi wa Durban, uri mu ntara ya KwaZulu-Natal.

Prezida Ramaphosa yahamagariye Abanyafrika y’epfo gukoresha uburenganzira bahabwa n’itegeko bwo gutora, asaba abaziyamamaza kubikora mu mahoro, bubahiriza amategeko y’igihugu.

Ishyaka Democratic Allies rihanganye na ANC muri iki gihe, rimaze iminsi ryiyegereza amashyaka mato mato ahuriwemo n’Abanyafrika y’epfo bose kugirango ryikureho gukomeza kwitwa ko ari ishyaka rihagarariye abazungu gusa.

Andi mashyaka ANC izaba ihanganye nayo arimo EFF rya Julius Malema n’irindi huriro ririmo Jacob Zuma wigeze kuyobora Afrika y’epfo.

Forum

XS
SM
MD
LG