Uko wahagera

Suwede Yemereye Ukraine Imfashanyo ya Miliyoni 681 z'Amadolari y'Amerika


Igihugu cya Suwede kuri uyu wa kabiri cyavuze ko kizaha Ukraine indi mfashanyo mu bya gisilikare ifite agaciro ka miliyoni 681 z’amadolari.

Iyo nkunga ikubiyemo amato 30 ya gisirikare, harimo afite ubushobozi bwo kurasa vuba. Hari kandi n’intwaro zikoreshwa munsi y’amazi.

Iyo mfashanyo ya Suwede kandi irimo n’amasasu, amatanki azwi nka Leopard 90 n’uburyo bwo kwirinda ibitero by’indege, ubwo kwirinda za misile, ubwo gutera za grenade, grenade zitereshwa intoki hamwe n’imodoka zifite ibyangombwa byo mu buvuzi.

Suwede irimo no gutanga za drone zikoreshwa munsi y’amazi hamwe n’ibikoresho byifashishwa mu kwibira mu nyanja.

Kugeza ubu, iki gihugu kimaze guha Ukraine intwaro n’ibikoresho bya gisirikare bifite agaciro kagera hafi kuri miliyari eshatu z’amadolari.

Forum

XS
SM
MD
LG