Uko wahagera

Isirayeli Yagabye Ibindi Bitero mu Mujyi wa Khan Younis mu Ntara ya Gaza


Abanyepalestina bakomerekeye mu bitero Isirayeli yagabye i Khan Younis mu ntara ya Gaza
Abanyepalestina bakomerekeye mu bitero Isirayeli yagabye i Khan Younis mu ntara ya Gaza

Ingabo za Isirayeli zagabye ibitero mu ntara ya Gaza ejo kuwa mbere zikoresheje indege z’intambara n’ingabo zinyuze ku butaka.

Ministeri y’ubuzima iyoborwa na Hamasi muri Palestina yatangaje ko umubare w’abamaze kugwa muri iyi ntambara ugeze ku 29 000.

Igisirikare cya Isirayeli cyatangaje ko cyagabye ibitero mu mujyi wa Khan Younis, munini kurusha iyindi yo mu majyepfo y’intara ya Gaza.

Kugeza ubu amahanga aracyafite impungenge ko Isirayeli ishobora kugaba ibitero mu mujyi wa Rafah ucumbikiye Abanyepalistina bagera kuri miliyoni imwe n’igice.

Intambara hanze n’imbere mu ivuriro rya Nasser riri i Khan Younis ikomeje guca ibintu. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS ryari ryatangaje ko iri vuriro ritagikora.

Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ryatangaje ko hakomeje ibiganiro bigamije korohereza abarwariye muri ibyo bitaro gusohokamo. Ku cyumweru OMS na Croix Rouge yo muri Palestina bahungishije abarwayi bane bari bagotewe muri ibyo bitaro.

Uyobozi wa OMS Tedros Adhanom Ghebreyesus ejo kuwa mbere yanditse ku rubuga rwa X ko abarwayi bagera ku 180, abaganga 14 n’abaforomo bakigotewe muri ibyo bitaro. Kugeza ubu ibikoresho by’ibanze na peteroli itanga ingufu z’amashanyarazi muri iryo vuriro byarabuze.

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko umubare w’abana barwaye indwara zituruka kumirire mibi wiyongereye mu karere ka Gaza. Ababyeyi batwite n’abonsa na bo bamerewe nabi kubera ingaruka z’iyi ntambara.

Iki kibazo cyiganje mu gice cy’amajyaruguru y’igihugu aho imfashanyo zimaze igihe zitabasha kugera.

Forum

XS
SM
MD
LG