Uko wahagera

Senegal: Abashyigikiye Umunyapolitike Diomaye Faye Barasaba ko Arekurwa


Bassirou Diomaye Faye Utavuga rumwe n'ubutegetsi muri Senegale
Bassirou Diomaye Faye Utavuga rumwe n'ubutegetsi muri Senegale

Abashyigikiye umunyapolitike Bassirou Diomaye Faye, umukandida wiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu muri Senegale, barasaba ko yarekurwa vuba na bwangu.

Baravuga ko babishingiye ku buringanire ku biyamamariza uwo mwanya bugenwa n’itegeko nshinga ry’icyo gihugu.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bishinzwe kumwamamaza ryavuze ko abakandida bose bagengwa n’ihame rigenwa n’itegeko nshinga ko bagomba gufatwa kimwe, bityo rubanda ikaba isabye ko Bassirou Diomaye Diakhar Faye yafungurwa vuba na bwangu hubahirijwe itegeko nshinga igihugu kigenderaho.

Basabye kandi ko umunyapolitike Osmane Sonko uyobora ishyaka ryabo arekurwa. Urukiko rurinda ubusugire bw’itegeko nshinga rwanze kandidatire ye ariko rwemera iya Faye, uza ku mwanya wa kabiri mu buyobozi bw’ishyaka.

Sonko yatawe muri yombi kuva mu kwezi kwa karindwi umwaka wa 2023 ashinjwa guhamagarira rubanda kwigomeka, gukorana n’abakora iterabwoba no guhungabanya umutekano w’igihugu. Faye yafunzwe by’agateganyo kuva mu kwezi kwa kane umwaka ushize ariko kugeza ubu ntaraburanishwa.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi uherutse gushimangira ko abakandida bemewe n’inama ishinzwe kubahiriza itegeko nshinga bagomba kwiyamamaza ku buryo bungana.

Perezida Macky Sall uvuga ko nta mbohe za politike ziri muri Senegal amaze iminsi arekura bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri icyo gihugu

Forum

XS
SM
MD
LG