Uko wahagera

BAL: Dynamo yo mu Burundi na APR BBC yo mu Rwanda Bizakina mu Matsinda


Kuri uyu wa kane ni bwo habaye tombola yo gushyira mu matsinda amakipe 12 yabonye tike yo kuzakina imikino yo mu matsinda. Ayo makipe yagabanyijwe mu matsinda atatu akazakinira mu bihugu bitatu. Imikino ya nyuma izabera I Kigali mu Rwanda mu kwezi kwa Gatanu.

Imikino yo mw’itsinda rya Kalahari izakinirwa mu mujyi wa Pretoria, igizwe n’amakipe Cape Town Tigers yo muri Afurika y’epfo, Fath Union Sport y’I Rabat muri Maroke, iyi ni ku nshuro ya mbere yitabiriye aya marushanwa, Petro de Luanda yo muri Angola na Dynamo yo mu Burundi. Imikino muri iri tsinda izaba guhera tariki 9 kugeza 17 z’ukwezi kwa gatatu.

Imikino yo mw’itsinda rya Nil yo izakinirwa mu mujyi wa Kayiro muri Misiri. Iyo yo igizwe n’amakipe Al Ahly yo muri Misiri ari nayo ifite iki gikombe, Al Ahly Ly yo muri Libiya yitabiriye bwa mbere imikino y’amatsinda, Bangui SC yo muri Repubulika ya Santrafrika na City Oilers yo muri Uganda. Imikino muri iri tsinda izaba guhera tariki ya 19-27 y’ukwezi kwa gatatu.

Itsinda rya gatatu ari na ryo rya nyuma ni Sahara. Rizakinira I Dakar muri Senegal. Iri tsinda ririmo AS Douanes yo muri Senegali, Rivers Hoopers yo muri Nijeriya, US Monastir yo muri Tuniziya na APR Basketball Club yo mu Rwanda izaba iserutse ku nshuro ya mbere. Imikino muri iri tsinda izaba guhera tariki 4-12 z’ukwezi kwa kane.

Akarere k’ibiyaga bigari gahagarariwe n’amakipe atatu ari yo City Oilers yo muri Uganda, APR BBC yo mu Rwanda na Dynamo yo mu Burundi. Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Eddie Rwema yavuganye na Bwana Yves Nzeyimana, umuyobozi wa tekiniki mu ikipe Dynamo amubaza uko biteguye iri rushanwa.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:16 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG