Uko wahagera

DRC: Umujyi wa Sake Usigayemo Abasore Bahisemo Gufatanya na FARDC


Abanyagihugu bahunga ingwano muri Kongo
Abanyagihugu bahunga ingwano muri Kongo

Mu mujyi wa Sake kuri uyu wa Kane umuturage wa nyuma ni we urimo kuwuvamo. Abasigaye ni abasore bavuga ko bahisemo gufatanya na FARDC mu kurwanya M23.

Ijwi ry'Amerika ryagendeye uturere twegereye Sake. Iyi ni yo shusho ryahasanze:

- Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika ava i Goma agana muri santere ya Sake kuri uyu wa Kane, yahuye n’abaturage batangiye guhunga kuva mw’ijoro ryo ku wa gatatu, aho bari bakomeje guterwa ubwoba ko abarwanyi ba M23 bashobora kwigarurira iyo santere. Kuva mu mujyi wa Goma kugera muri Sake unyuze muri parike y’ibirunga, hari huzuyemo ingabo nyinshi za FARDC ubona ko ziteguye urugamba.

-Ku muhanda ugana Nzulo mbere yo kwinjira muri santere ya Sake, Ijwi ry'Amerika ryahabonye imbunda nini za FARDC, zitera ibibombe bisakuza cyane zibyerekeza mu misozi ya Madimba na Trois Antenes, ahakekwa kuba pozisiyo za M23.

-Mu gace ka Mubambiro kari mu birometero bibiri haracyagaragaramo abaturage, biganjemo abari barahunze imirwano baturutse mu duce twa Shasha. Benshi muri bo bagaragaza ubwoba n’impungenge.

-Muri SAKE nyirizina, nta moto n’imwe Ijwi ry'Amerika ryahabonye hagati muri iyi santere. Gusa, ikigaragara ni abasore bishyize hamwe n’ingabo za Kongo FARDC bavuga ko bagomba gutahiriza umugozi umwe mu kurwanya M23.

Fyonda hasi wumve ubuhamya bw'abanyagihugu bavuganye n'Umumenyeshamakuru Jimmy Shukrani Bakomera.

Ishusho y'Umujyi wa Sake Wugarijwe n'Ingwano
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:08 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG