Umwe mu badepite muri Leta zunze ubumwe z’Amerika araburira ubutegetsi ko bishoboka ko umutekano w’igihugu waba uri mu kaga.
Yasabye Perezida Joe Biden kugira amwe mu mabanga y’ubutasi amenyekanisha kugira ngo hashakwe umuti w’ikibazo.
Umukuru wa komisiyo ishinzwe ubutasi mu nteko ishinga amategeko y’Amerika, Umurepubulikani Mike Turner yabitangaje kuwa kabiri avuga ko haba hari “ikibazo gikomeye gishobora gushyira umutekano w’igihugu mu kaga”.
Itangazo yasohoye nti ritobora ngo rivuge icyo kibazo icyo ari cyo ariko ryasabye Perezida Biden kugira amakuru atanga vuba kandi ku buryo bwagutse.
Kopi y’urwandiko bivugwa ko depite Turner yaba yaroherereje bagenzi be yagaragaye ku mbuga mpuzambaga zinyuranye, yavuze ko ako kaga kaba ari ako ‘mu buryo bw’igisirikare cy’igihugu cyo hanze gishobora guhungabanya umutekano’ w’Amerika.
Mu gusubiza kuri ayo magambo ya depite Turner, prezidansi y’Amerika kuri uyu wa gatatu yabaye nkiyerekana ko nta gikuba cyacitse.
Umujyanama mu by’umutekano muri prezidansi y’Amerika, Jake Sullivan, yavuze ko afite icyizere ko mu byemezo byose Perezida Biden afata yitaye ku mutekano w’Abanyamerika.
Forum