Uko wahagera

Amerika Iraburira ko Uburusiya Bushaka Guhindanya Isura Yayo muri Afurika


MInisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika Antony Blinken
MInisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika Antony Blinken

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iraburira ko Uburusiya bukomeje gukwirakwiza ibinyoma mu bihugu by’Afurika hagamijwe guhindanya isura y’Amerika n’iy’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi kuri uyu mugabane.

Mu kiganiro cyihariye yahaye Ijwi ry’Amerika, Bwana James Rubin, intumwa idasanzwe akaba n’umuhuzabikorwa w’ikigo cya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga gikurikirana iby’imibanire y’ibihugu ku isi, yavuze ko ibyo birimo gukorwa n’inzego z’ubutasi z’Uburusiya.

Iryo cengezamatwara ry’ibinyoma, nk’uko uyu mutegetsi yabitangaje, rirakorwa hibasirwa zimwe muri gahunda zigamije ubuvuzi, Amerika n’abanywanyi bayo b’i Burayi banyuzamo ubufasha baha ibihugu byo ku mugabane w’Afurika.

Abajijwe icyaba kirimo gutera Uburusiya gukora ibi, James Rubin yagize ati:

“Biragoye kwinjira mu mutwe wa Kremlin mu gihe ikora intambara nk’iyi y’amagambo. Ariko ntekereje ku ntego zabo, nibwira ko Uburusiya bubabazwa n’uko kuva mu myaka 20 ishize, nk’uko Minisitiri Blinken yabigarutseho ubwo yasuraga Afurika, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika imaze gushora miliyari 100 z’amadolari muri gahunda z’ubuvuzi zageze ku ntego yazo mu mateka ya kariya karere. Izo zirimo nka gahunda ya PEPFAR n’izindi nkayo zafashije mu kurokora ubuzima bw’abanyafurika batabarika. Ibyo rero bishobora kuba bihangayikisha Abarusiya kuba inkunga y’ubuvuzi Amerika itanga igera ku ntego ku rwego rushimishije. Hanyuma nabo bagashaka kuyirwanya no gutuma abantu bayibazaho, nubwo inzobere zigenga nazo zibizi ko ariko byagenze.”

Uyu mutegetsi yavuze ko nubwo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Uburusiya bisanzwe bifitanye amakimbirane ashingiye ku ntambara yo muri Ukraine ndetse na politiki zerekeye Uburayi, ibinyoma byibasira gahunda z’ubuvuzi biteje akaga gakomeye cyane.

Ibyo akabigereranya nko gushaka kwica abanyafurika mu buryo bweruye. Ati:

“Bifate nko kubuza abaturage b’Afurika na guverinoma zaho gukoresha serivisi z’ubuvuzi zo mu Burengerazuba bw’isi. Abaturage b’Afurika – abagabo, abagore n’abana bashobora kutajya ahatangirwa izo serivisi zirokora ubuzima. Bashobora kutajya kwikingiza, ntibajye kwivuza bitewe n’uko bayobejwe n’ibyo binyoma byacuzwe n’abarusiya. Ntibiteje akaga ku mibanire y’Uburusiya n’Amerika gusa. Ubutasi bw’Uburusiya mu gukora ibi, barerekana ko batitaye ku buzima bw’abanyafurika. Barababuza kugerwaho na gahunda zihutirwa z’ubuvuzi buri wese azi neza ko zarokoye ubuzima bwa benshi muri Afurika.”

James Rubin, muri iki kiganiro cyihariye, yahishuye ko mu binyoma Uburusiya bukwirakwiza mu kwibasira izi gahunda z’ubuvuzi, harimo inkuru z’inshurano zivuga ko hari intwaro z’ubumara zirimo kugeragezwa ndetse n’indi migambi mibisha. Akavuga ko ibinyoma nk’ibyo Uburusiya bwabikoresheje no muri Ukraine n’ahandi ku isi. Akagira ati:

“Ingaruka z’ibi ntizigarukira kuri politiki mpuzamahanga gusa, ahubwo ni ubuzima, ubuvuzi n’imibereho by’abagabo, abagore n’abana bo muri Afurika, abarusiya barimo gushyira mu kaga.”

Uyu mutegetsi yavuze ko Uburusiya burimo kwifashisha abakozi b’ubutasi, ab’ikigo cyabwo cyitwa African Initiative. Aba nabo bagashakisha abantu imbere mu bihugu bitandukanye by’Afurika, barimo n’abava mu bigo by’ubucuruzi bya Prighozin, bizwiho kuba byarateje akaduruvayo mu Burengerazuba bw’Afurika.

Akavuga ko abo ari bo bagenda bakangurira abanyafurika kukitabira izo gahunda z’ubuvuzi, babikora mu nyungu z’Uburusiya.

Ku kirimo gukorwa kuri ibyo, Bwana Rubin yagize ati: “Turimo gusangiza ayo makuru abafatanyabikorwa bacu. Kandi turimo kubikora hakiri kare kuko twizeye ko guhita tumenyekanisha aya makuru hakiri kare bizatuma ibi binyoma bidahabwa agaciro, kandi ntibikomeze gukwirakwira mu karere. Uburusiya bwo bwizera ko intego yabwo yagerwaho ibihugu byinshi by’Afurika biretse gukoresha gahunda z’ubuvuzi ziva mu Burengerazuba bw’isi. Mbese bikareka kungukirwa n’izi miliyari amagana z’amadorali, Amerika n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi n’abantu ku giti cyabo bamye bohereza ngo zirokore ubuzima bw’abanyafurika.”

Yongeyeho ko kuburira abaturage, abanyamakuru, n’abandi hakiri kare bizatuma mu gihe babonye ibinyoma nk’ibyo bazajya batahura aho bihuriye n’ubutegetsi bw’Uburusiya. Ibyo asanga bizafasha mu gukumira akaga iri cengezamatwara ry’impuha ryajyaga guteza.

Forum

XS
SM
MD
LG