Uko wahagera

Amerika, Isirayeri na Misiri Baraganira ku Buryo muri Gaza Haboneka Agahenge


Anthony Blinken ministri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika na Perezida Abdel Fattah el Sisi
Anthony Blinken ministri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika na Perezida Abdel Fattah el Sisi

Abategetsi bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Isirayeri, na Misiri bahuriye i Kayiro ku wa kabiri bagerageza kwemeranya ku masezerano yo guhagarika intambara mu ntara ya Gaza no kurekura abafashwe bunyago n’abarwanyi ba Hamasi.

Hagati aho abategetsi ku rwego mpuzamahanga basabye Isirayeri kuba iretse kugaba ibitero iteganya ku mujyi wa Rafah uri mu majyepfo ya Palesitina ahari za batayo z’abarwanyi ba Hamasi bivanze n’abaturage b’Abanyapalestina babarirwa uri za miliyoni bahahungiye intambara.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yabwiye abanyamakuru ko afite ibyiringiro ko ibiganiro hagati y’impande zombi biri bugere ku cyemezo cyo guhagarika intambara no kurekura imbohe. Bityo bikaba byahagarika ibitero simusiga byategurwaga ku mujyi wa Rafah.

Minisitiri w’Intebe wa Israyeri, Benjamin Netanyahu, aravuga ko Abanyepalestina bahungiye muri Rafah bazahabwa inzira yo gusohoka banyuze hafi y’umupaka ako karere gahana n’igihugu cya Misiri.

Gusa ntiyavuze aho bazajyanwa. Umuryango w’Abibumbye wo wavuze ko nta ruhare izagira mu kwimura Abanyepalistina ariko Misiri yavuze ko izabemerera kwambuka umupaka wayo.

Ku wa mbere ingabo za Isirayeri zabohoje abaturage bayo babiri ariko Abanyepalestina 74 bagwa muri iyo ntambara

Forum

XS
SM
MD
LG