Uburusiya bwashyize minisitiri w'intebe wa Estoniya, umutegarugoli Kaja Kallas, ku rutonde rw'abashakishwa n'ubucamanza bwabo. Buramuziza ko guverinoma ye irandura inzibutso z'igihe cy'Abasoviyete ziri mu gihugu cye.
Uburusiya bumaze gutera Ukraine, mu kwezi kwa kabiri 2022, ibihugu bitatu bigize akarere ka Baltique, ari byo Esitoniya, Letoniya na Lituwaniya, byashenye inzibutso nyinshi zo mu gihe cy’Abosoviyete, zirimo n’iz’abasirikare b’Abasoviyete bapfiriye mu ntambara ya kabiri y’isi yose barwana n’Abanazi b’Ubudage.
Byatumye umushinjacyaha mukuru w’Uburusiya, Alexander Bastrykin, afungura anketi. Arega ibi bihugu bitatu ibyaha byo “gushinyagurira intwari zatanze ubuzima bwazo.” Avuga ko ababikora bagomba kubiryozwa.
Muri uru rwego, uretse Madame Kallas, urutonde rw’abashakishwa ruriho n’abandi bategetsi amagana bo mu bihugu bitatu byo mu karere k’Uburayi kazwi nka “Baltique”. Barimo abaminisitiri, abadepite, n'abameya.
Ariko ni ubwa mbere Uburusiya burushyizeho umunyamahanga wo mu rwego rwa minisitiri w’intebe cyangwa rw’umukuru w’igihugu. Baramutse baburanishijwe, ibyaha bikabahama, bashobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka itanu, nk’uko amategeko mpanabyaha y’Uburusiya abiteganya. Bashobora gutabwa muri yombi gusa baramutse bambutse umupaka w’Uburusiya, bagakandagira ku butaka bwabwo.
Esitoniya, Letoniya na Lituwaniya byigaruriwe n’Abasoviyete mu 1940. Byasubiranye ubwigenge n’ubusugire byabyo mu 1991 Repubulika z’Abasoviyete zimaze gusenyuka.
Muri iki gihe biri mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi no muri OTAN, umuryango w’ubutabarane wa gisirikare w’ibihugu by’amajyaruguru y’inyanja y’Atlantika.
Uretse bo, Polonye na Repubulika y’abaceke nabo bashenye inzibutso nyinshi cyo mu gihe cy’Abasoviyete. Nk’uko abahanga mu by’amateka babivuga, zari nk’ikimenyetso cy’ubutegetsi bw’igitugu Abasoviyete bari barabashyizeho ku gahato.
Forum