Uko wahagera

Umwami Karoli III Yashimiye Abamwoherereje Ubutumwa Bumukomeza


Umwami Karoli wa gatatu w’Ubwongereza yakirwa ku rusengero rwitiriwe mutagatifu Mariya Magadalena hafi y’inzu ya Sandringham mu burasirazuba bw’Ubwongereza taliki 11/2/ 2024.
Umwami Karoli wa gatatu w’Ubwongereza yakirwa ku rusengero rwitiriwe mutagatifu Mariya Magadalena hafi y’inzu ya Sandringham mu burasirazuba bw’Ubwongereza taliki 11/2/ 2024.

Umwami Karoli wa gatatu w’Ubwongereza yagiye gusenga ku cyumweru, ku nshuro ya mbere kuva yasuzumwa indwara ya Kanseri.

Yazamuye ukuboko asuhuza imbaga y’abari aho ubwo yasohokaga mu rusengero rwa Paruwasi umuryango w’i bwami ukunda gusengeramo.

Umwami Karoli n’umwamikazi Camilla bagiye mu rusengero rwitiriwe mutagatifu Mariya Magadalena hafi y’inzu ya Sandringham mu burasirazuba bw’Ubwongereza aho umwami yagiye kuruhukira ngo abanze yoroherwe nyuma yo kuva mu bitaro bwa mbere agisuzumwa indwara ya Kanseri.

Iyo ngoro y’ ubwami iri mu birometero 180 mu majyaruguru y’umurwa mukuru Londres. Hitaruye ibibazo byose byavuka bijyanye no kuba yakwanduzwa indwara. ziturutse hirya no hino.

Umwami Karoli agaragaye nyuma y’umunsi umwe ashimiye abamwoherereje ubutumwa bwo kumushyigikira. Mu itangazo yashyize ahagaragara mu mpera z’iki cyumweru yavuze ko ibitekerezo byabo bimukomeje kandi bitumye agubwa neza.

Ingoro ya Sandringham yatuwemo n’abami batandatu b’Ubwongereza iri mu busitani n’inzuri bya Parkland. Ni umutungo w’ubwami bw’Ubwongereza kuva mu 1862

Forum

XS
SM
MD
LG