Uko wahagera

Rwanda: Umugabo Wishe Abantu 13 Yasabiwe Igifungo cya Burundu


Denis Kazungu ukekwaho kwica abantu 13
Denis Kazungu ukekwaho kwica abantu 13

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burasabira Bwana Denis Kazungu igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose no gutanga ihazabu ya miliyoni 10 z’amafaranga y'u Rwanda.

Igifungo cya Burundu ni cyo gihano kiremereye mu mategeko y'u Rwanda kuva hakuweho igihano cy'urupfu mu itegeko nshinga ryo muri 2003

Bumukurikiranyeho ibyaha 10 birimo icyo kwica abantu 13 yarangiza akabataba mu cyobo yari yaracukuye mu nzu yabagamo.

Kazungu yemera ibyaha akabisabira imbabazi akavuga ko atazabisubira ukundi. Umunyamakuru Eric Bagiruwubusa yari mu rukiko akurikirana urubanza, umva inkuru yose hano hepfo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:06 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG