Uko wahagera

Urukiko Muri Amerika Rurasuzuma Niba Trump Azaguma Ku Mpapuro z'Amatora


Donald Trump ni we wajuririye Urukiko rw’Ikirenga
Donald Trump ni we wajuririye Urukiko rw’Ikirenga

Urukiko rw'ikirenga rw'igihugu muri Leta zunze ubumwe z'Amerika rurimo rurumva impande zombi mu rubanza rw’abaturage barega Donald Trump ko atagifite uburenganzira bwo gutorerwa umwanya w’umukuru w’igihugu.

Ni urubanza rubera mu mujyi wa Washington D.C.

Donald Trump ni we wajuririye Urukiko rw’Ikirenga. We ubwe ntawaje. Muri iri buranisha abacamanza barumva ba avoka ba Trump n’ab’abamurega. Bashobora kubabaza n’ibibazo byo gusobanuza ku byo bavuga.

Urukiko rugomba gukemura impaka zo kumenya niba Trump yarakoze icyaha cyo kwigomeka ku gihugu, bityo niba koko atagifite uburenganzira bwo kongera kukiyobora. Bityo, leta zigize igihugu, zo zitunganya amatora, zikamenya vuba niba zigomba kumukura cyangwa kumugumisha ku mpapuro z’amatora.

Umupolisi hanze y'ingoro y'Urukiko rwIikirenga rwa Leta zunze ubumwe z'Amerika
Umupolisi hanze y'ingoro y'Urukiko rwIikirenga rwa Leta zunze ubumwe z'Amerika

Trump yajuririye umwanzuro w’urukiko rw’ikirenga rwa leta ya Colorado, iri mu burengerazuba bw’igihugu, rwahaye ukuri abamurega. Mu kwezi kwa 12 gushize, rwemeje ko Trump yagize uruhare mu bikorwa byo kwigomeka ku gihugu, kuko yahamagariye, anashishikariza, abayoboke be gutera Capitol, ingoro y’inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, hano i Washington D.C., ku itariki ya 6 y’ukwa mbere 2021.”

Rwavuze ko Trump adashobora gutorerwa umwanya w’umukuru w’igihugu.

Abavoka ba Donald Trump barabwira Urukiko rw’ikirenga rw’igihugu ko “atigeze yigomeka ku gihugu, ahubwo ko yakoresheje uburenganzira ahabwa n’itegeko nshinga bwo kuvuga icyo ashaka.”

Bo basanga kandi “inkiko zidafite ububasha bwo kwambura Trump uburenganzira bwo kongera gutorwa kuko nta tegeko ry'inteko ishinga amategeko ryigeze ribaho risobanura igika cy’itegeko nshinga abamurega bashingiraho.”

Ivugurura rya 14

Profeseri Alan Dershowitz ni mwarimu w’iby’amategeko muri kaminuza ya Harvard. Yaburaniye Trump inshuro nyinshi. We atari muri uru rubanza, ariko nawe avuga rumwe n’abavoka ba Trump baruburana.

“Mu gihe ntacyo Congress irakora, sinemera ko ivugurura rya 14 ryonyine ryihagije. Naho ubundi, ingingo yaryo ya gatanu yaba imaze iki kandi isobanura neza ko Congress ifite ububasha bwo gufata ibyo byemezo?”

Igika bavuga ni icya gatatu cy’ivugurura rya 14 ry’itegeko nshinga ry’igihugu ryo mu 1868, Kivuga ko “uwo ari we wese watatiye indahiro yo kubaha, kubungabunga no kurengera itegeko nshinga, akigomeka ku gihugu, atemerewe gukora mu mwanya uwo ari wo wose w’ubutegetsi.”

Profeseri Alan Dershowitz ni mwarimu w’iby’amategeko muri kaminuza ya Harvard
Profeseri Alan Dershowitz ni mwarimu w’iby’amategeko muri kaminuza ya Harvard

Uretse kumva impande zombi z’ababurana, abacamanza bashobora no gutega amatwi abitwa “inshuti z’urukiko,” bikomoka ku magambo y’ikilatini “amicus curiae.” Bamwe muri bo ni abahanga mu by’amategeko 25, barimo uwitwa Allan Lichtman, ubyigisha muri American University. Ntiyemeranya n’abavoka ba Trump.

“Abacamanza bizabagora kuvuguruza ibimenyetso by’amateka biri mu mwanzuro wacu. Twerekana ko igika cya gatatu kireba Trump kandi ko kidakeneye itegeko rya Congress cyangwa ko yaba yarahamwe n’icyaha mu nkiko.”

Abahanga mu by’amategeko n’amateka basobanura ko bigoye gufindura icyo Urukiko ruzemeza, kuko ari ubwa mbere na mbere mu mateka ruburanishije bene iki kirego gishingiye kuri iki gika.

Ariko, ari bo, ari n’abandi bakurikiranira hafi imikorere y’Urukiko rw’ikirenga rwa Leta zunze ubumwe z’Amerika, bemeza ko rwihuse cyane kurusha ubusanzwe mu kwakira iki kirego.

Biteze ko rushobora no gufata umwanzuro vuba, bitewe n’ingengabihe y’amatora y’amajonjora yatangiye mu mashyaka ku bakandida bashaka guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.

Forum

XS
SM
MD
LG