Uko wahagera

Kagame: Inkuba Yakubise u Rwanda Ntizongera


Prezida Paul Kagame muri Rwanda Day
Prezida Paul Kagame muri Rwanda Day

Prezida Paul Kagame w'u Rwanda yabwiye ibihumbi by'Abanyarwanda bateraniye i Washington DC muri Rwanda Day, ko inkuba yakubise u Rwanda itazigera yongera kurukubita.

Aha yavugaga ku rugendo u Rwanda rwanyuzemo nyuma y'imyaka 30 mu gihugu habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagaragaje ko urugendo igihugu cyanyuzemo rwari rutoroshye abasaba gukomeza gukora cyane kugirango bageze u Rwanda aheza.

Yagize ati "Ntudukwiye gupfusha ubusa amasomo twakuye mu byago byagwiriye igihugu."

Yahamagariye urubyikuko rwitabiriye Rwanda kumva ko amahitamo y'igihugu ari mu biganza byabo.

Yabibukije ko nubwo bavuye mu Rwanda, rudakwiye kubavamo.

Umwe mu banyamerika bitabiriye iyi Rwanda Day yasabye umukuru w'igihugu uko umubano uhagaze hagati ya Leta zunze ubumwe z'Amerika n'u Rwanda.

Mu gusubiza prezida Kagame yavuze ko ari ikibazo kigoye gusubiza ariko avuga ko umubano ari mwiza.

Nyuma y'ijambo ry'umukuru w'igihugu hakurikiye kwakira no gusubiza ibibazo by'abitabiye inama.

Byinshi byumvikanagamo gushima Prezida Kagame aho agejeje igihugu, abandi bakagaruka ku musaba kongera kwiyamamaza mu matora ateganijwe mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka.

I Washington DC muri Amerika, umunsi w'ubusabane bw'Abanyarwanda bavuye imihanda yose wiswe "Rwanda Day" umaze gutangiza ibiganiro ku ngingo zinyuranye.

Ijambo ry'umukuru w'igihugu ryabimburiwe n'ibiganiro bitandukanye birimo icyarimo insanganyamatsiko igira iti: “u Rwanda ku Myaka 30”. Ministri w’ububanyi namahanga w’u Rwanda Vincent Biruta wavuze ijambo rigitangiza yagarutse ku iterambere yemeza ko u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 30 ishize.

Yavuze ko rumaze kwagura umubano n’ibihugu binyuranye by’amahanga ku buryo mu Rwanda hari abahagarariye ibihugu bigera kuri 45, mu gihe na rwo rwakomeje kongera umubare w’ibihugu bishya rushiramo za ambasade. Ibyo birimo Brazil, Yorodani, Arabiya Saoudite, Indonezia na Repubulika ya Ceki.

Yagarutse kuri gahunda y’amasezerano ari hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza areba abimukira. Yasobanuye ko u Rwanda rwinjiye muri icyo kibazo mu rwego rwo gutanga umusanzu warwo mu ruhando mpuzamahanga ku kibazo kirebana n’ubusumbane mu by’ubukungu butuma abafite amikoro make bava mu bihugu byabo bashakisha amaramuko mu bihugu bikize.

Ministri Biruta yavuze ko u Rwanda rumaze kwakira abantu barenga 2000 bavuye mu gihugu cya Libiya, muri bo abarenga 1200 bakaba barashakiwe aho baba mu bindi bihugu.

Yagarutse ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo avuga ko cyongeye kubura nyuma yuko Leta y’icyo gihugu itashyize mu bikorwa amasezerano yari yarashyizeho umukono n’umutwe wa M23 bigatuma wongera gufata intwaro mu 2021.

Yavuze ko iyo ntambara hamwe n’indi mitwe irimo uwa FDLR byatumye abanyekongo barenga 100 000 bahungira mu Rwanda, bamwe muri bo bakaba bahamaze imyaka irenga 20.

Forum

XS
SM
MD
LG