Uko wahagera

Amerika na Koreya y’Epfo Byakoranye Imyitozo ya Gisirikare


Igisirikare cya Koreya y’epfo kuri uyu wa gatanu cyavuze ko iyo myitozo yabereye mu mujyi wa Pocheon mu majyepfo y’igihugu, kw’itariki ya 31 y’uku kwezi kwa mbere gushize. Umujyi wa Poncheon uherereye hafi y’umupaka n’igihugu cya Koreya ya ruguru.

Kapiteni Song Dong-gu:

“Iyi myitozo ihaye amahirwe ingabo zidasanzwe za Koreya y’epfo n’iz’Amerika, gufatanya no gushimangira ubushobozi bwabo muri operasiyo zidasanzwe. Guhera ubu, tugiye gukomeza gushakoresho bizaduha ubushobozi no kwitegura gutsinda umwanzi, biciye mu myitozo ikomeye ibereye imitwe y’ingabo idasanzwe”

Muri iyo myitozo harimo kwitoza kurasa, n’indi myitozo itandukanye y’ingabo zidasanzwe. Ni imyitozo yari igamije kongererana ubushobozi nk’ibihugu by’incuti, bikorera hamwe operasiyo zidasanzwe.

Forum

XS
SM
MD
LG