Uko wahagera

Ingabo za Isirayeli Zishe Abanyepalistina 3 muri Cisjordaniya


Ingabo za Isirayeli zishe Abanyepalistina batatu ejo kuwa kabiri mu ivuriro riri mu karere ka Cisjordaniya Isirayeli yigaruriye.

Muri bo harimo uwo ingabo za Isirayeli zavuze ko yari umwe mu barwanyi ba Hamasi witeguraga kugaba igitero.

Abakozi b’inzego z’ubuzima muri Palestina bavuze ko ingabo za Isirayeli zarashe zikica abo bagabo nyuma yo kugaba igitero mu ivuriro Ibn Sina ry’ahitwa Jenin.

Video bivugwa ko yafashwe n’ibyuma by’ifashishwa mu gucunga umutekano zerekanye abasirikare bagera kuri 12 biyoberanyije mu myambaro ya gisivili cyangwa bambaye imyenda y’abakozi b’ibitaro nk’amakote y’umweru bafite imbunda barimo banyura hagati mu bitaro.

Ibiro ntaramakuru byabongereza, Reuters, byabonye iyo video byatangaje ko ibyapa byo kwa muganga, inkuta z’imbere mu bitaro, n’inzugi zaho bisa neza n’ibyo mu mashusho abanyamakuru baho bafashe muri ibyo bitaro.

Ministeri y’ubuzima muri Gaza yasabye umuryango mpuzamahanga gushyira igitutu kuri Isirayeli ngo ihagarike kurwanira mu mazu akoreshwa n’inzego z’ubuzima nk’amavuriro.

Isirayeli ishinja Hamasi gukorera mu bitaro, mu buvumo bunyura munsi yabyo no mu mazu yo mu kuzimu kwabyo.

Ivuga ko Hamasi ihishamo intwaro kandi ikivanga n’abaturage mu rwego rwo kwiyoberanya.

Forum

XS
SM
MD
LG