Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa ejo kuwa Kabiri yakiriye impapuro z’abambasaderi b’ibihugu binyuranye mu Bushinwa.
Harimo igihugu cy’igituranyi Afuganistani, ibyagaragaye nko kuba ku nshuro ya mbere leta y’Abatalibani yemewe n’igihugu gikomeye.
Xi yakiriye Bilal Karimi, woherejwe n’ubutegetsi bw’Abatalibani, n’abandi ba ambasaderi barimo uwa Cuba, Pakistani, Irani n’ibindi bihugu 38, mu birori byabereye mu nzu mberabyombi yitwa Great Hall of the People
Ibiro ntaramakuru by’Abashinwa, Xhinua, byatangaje ko Perezida Xi yabwiye abo bambasaderi ko Ubushinwa bushaka ubucuti bukomeye n’ibihugu bahagarariye n’ubufatanye bubyara inyungu ku mpande zombi.
Umuvugizi wa minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Amerika, Matthew Miller, yavuze ko Ubushinwa bwonyine ari bwo bwamenya niba bwemeye ku mugaragaro imikoranire n’ubutegetsi bw’Abatalibani.
Javid Ahmad, wahoze ari ambasaderi wa Afuganistani muri Emira ziyunze z’Abarabu ku butegetsi bwa kera yavuze ko ibyabaye bigaragaza ko Ubushinwa bwemeye imikoranire n’Abatalibani. N’ubwo iyi ari intambwe ikomeye ku butegetsi bw’Abatalibani iranashyira Ubushinwa mu bwigunge.
Nta kindi gihugu cyari cyemera ubutegetsi bwa Kiyisilamu bwa Emira z’Afuganistani. Ikindi, Umuryango w’Abibumbye na wo wakomeje kwanga ubusabe bw’Afuganisitani bwo kuhagira uyihagararirayo.
Forum