Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha CPI rurarega leta ya Sudani n'umutwe wa RSF ibyaha by'intambara muri Darfur kuva batangiye kurwana mu kwezi kwa kane k'umwaka ushize.
Intambara yo muri Sudani yatangiriye mu murwa mukuru Khartoum kw’itariki ya 15 y’ukwa kane 2023. Yari hagati y’ingabo z’igihugu, SAF mu magambo magufi cy’Icyongereza, ziyobowe na Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, n’umutwe witwara gisirikare witwa RSF, Rapid Support Forces, wa Jenerali Mohamed Hamdan Daglo, bakunze kwita Hemedti.
Imirwano yaje gukwirakwira no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu, birimo n’intara ya Darfur iri mu burengerazuba bw’igihugu, Hemeti akomokamo.
Kuri uyu wa mbere w’iki cyumweru, umushinjacyaha mukuru wa CPI, Karim Khan, yitabye Inteko y’Umuryango w’Abibumbye, ONU, ishinzwe umutekano kw’isi kugirango ayisobanurira aho anketi ze zigeze muri Darfur.
Uyu yagize ati “Mpereye ku kazi k’ibiro byanjye, ndahamya ntashidikanya ko impande zombi, ingabo za leta ya Sudani, RSF, n’indi mitwe ibashamikiyeho barimo bakora muri Darfur ibyaha biteganywa n’amasezerano y’i Roma ashyiraho CPI.”
CPI si ishami rya ONU ariko amasezerano y’i Roma avuga ko Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano kw’isi ishobora kuregera CPI, nk’iyo igihugu ibyaha bikorewemo kitari muri CPI. Sudani nayo rero ntiri muri CPI. Ni yo mpamvua Inteko yaregeye CPI mu 2005. Ni iyi manda Khan arimo agenderaho.
Ikirego cya ONU cyatumye CPI ikurikirana uwari umukuru w’igihugu wa Sudani icyo gihe, Mareshali Omar al-Bashir, ku byaha bya jenoside, ibyaha by’intambara, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Darfur.
Si we wenyine. CPI irashakisha n’abandi banya Sudani bane, barimo Ahmad Mohammad Harun, wahoze ari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa al-Bashir. Kimwe na Bashiri, guverinoma ya Sudani yanze no gutanga Harun.
Leta zunze ubumwe z’Amerika imaze gushyiraho igihembo gishobora kugera ku madolari miliyoni eshanu ku muntu wese watanga amakuru yatuma atabwa muri yombi agashyikirizwa CPI.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika ivuga ko kuva mu 2003 kugera mu 2004, ubwo Harun yari ashinzwe imirwano muri Darfur, yashinze umutwe witwaraga gisirikare witwa Janjaweed wakoze ibara muri Darfur. Waje guhindukamo RSF ya Jenerali Hemedti.
Forum