Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu ruri ku Gisenyi mu burengerazuba bw’u Rwanda rwatangiye kuburanisha mu mizi abagabo 18 baregwa ibyaha by’iyicarubozo muri za gereza zo mu Rwanda.
Barangajwe imbere n’abari abayobozi ba gereza ya Nyakiriba baregwa imfu z’abafungwa barindwi n’abandi bahakuye ubumuga. Abireguye kuri uyu wa mbere barahakana ibyaha.
Umunyamakuru Eric Bagiruwubusa yakurikiye uru rubanza ategura inkuru irambuye ushobora kumva hano hepfo:
Forum