Uko wahagera

Ibikomoka ku Buhinzi Uganda Yohereza mu Burusiya Byariyongereye


Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya na Yoweri Museveni wa Uganda
Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya na Yoweri Museveni wa Uganda

Leta ya Uganda ivuga ko ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi yohereza mu Burusiya bikomeje kwiyongera. Ibi ikavuga ko biterwa n’umubano mwiza uri hagati y’ibyo bihugu bibiri.

Imibare Ijwi ry’Amerika rikura mu butegetsi bwa Uganda igaragaza ko amafranga ava mu bicuruzwa Uganda igura mu Burusiya akubye gatatu ayo ikura mu bicuruzwa yoherezayo.

Imibare yo mu 2021 igaragaza ko Uburusiya bwohereje muri Uganda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 90 z’amadolari mu gihe ibyo Uganda yoherejeyo ari hafi miliyoni 33 z’amadolari.

Uganda ifata Uburusiya nk'isoko rikomeye cyane ku gicuruzwa cy’ikawa iri mu bicuruzwa bitatu bya mbere biyinjiriza amadovize menshi.

Mu butumwa bwanditse asubiza Ijwi rya Amerika, Ambasaderi wa Uganda mu Burusiya Moses Kizige yavuze ko ikawa ya Uganda yiyongereye ku isoko ry’Uburusiya kuko ikoreshwa mu kuzamura impumuro y’ikawa ituruka mu bindi bihugu.

Yagize ati “Ikawa ya Uganda iri mu Ikawa ikunzwe cyane ku isi, ku buryo ishakishwa cyane mu Burusiya. Ikindi, atanu kw’ijana ry’ikawa y’injira mu Burusiya ituruka muri Uganda.”

Amafi, Kakawa, imbuto nka avoka, inanasi, n'imyembe biturutse muri Uganda nabyo ngo bikundwa cyane n'Abarusiya.

Uyu mutegetsi yongeraho ko abacuruzi benshi bo muri Uganda batangiye kohereza ibyo bicuruzwa mu bwinshi mu Burusiya ndetse no gufungura amaduka y’ikawa mu mijyi nka St. PetersBurg, ari nawo mujyi wa kabiri mu bunini.

Ku rundi ruhande, Uburusiya bwohereza muri Uganda ibicuruzwa birimo nk'imashini z'ubuhinzi, ifumbire, n'ibikoresho bya gisirikare. Ibi usanga biza bihenze ku buryo bigaragaza ubusumbane mu bucuruzi hagati y’ibyo bihugu nkuko byemezwa na Profeseri Umar Kabanda, umuhanga mu bukungu ukorana n’ikigo cy’ubushakashatsi mu by'ubukungu cya kaminuza ya Makerere.

Ijwi ry’Amerika kandi ryageze kuri umwe mu bacuruzi bakomeye muri Uganda utumiza ifumbire iva mu Burusiya. Bwana Sharad Singh umuyobozi wa Crop Care Uganda avuga ko ifumbire mvaruganda nyinshi Uganda atumiza hanze, ituruka mu Burusiya.

Bwana Singh avuga ko iyi fumbire ikoreshwa mu mirima minini nk’y’ikawa, icyayi, n’ibisheke bigize igice kinini cy’ubuhinzi bwagutse muri Uganda.

Icyakora, Professeri Umar Kabanda avuga ko Uganda igomba kongera ubufatanye bwayo n'Uburusiya mu bindi bintu bitari ubucuruzi bw’ibihingwa gusa kuko bizatwara igihugu igihe kirekire kugira ngo habeho uburinganire hagati y’ibihugu byombi binyuze mu bucuruzi.

Mu biganiro abakuru b’ibihugu Yoweri Museveni wa Uganda na Vladimir Putin w’Uburusiya bagiranye umwaka ushize bemeranyije ubufatanye mu bucukuzi bwa peteroli, kubaka ingufu za nikereyeri, kongera ifumbire, no kubaka inganda zikora imiti.

Abo bayobozi bombi bavuze ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwazamutseho hejuru ya gatanu ku ijana guhera mu ntangiriro z’umwaka ushize.

Museveni yasabye Prezida Putin gufasha mu kurwanya politiki yo kohereza mu mahanga ibicuruzwa biva muri Afurika bidatunganije. Yanasabye ko habaho gufatanya n’ibihugu bya Afurika kugira ngo ibyo bintu bikenewe mu nganda zo hanze bijye byongererwa agaciro mu bihugu bikomokamo.

Nyuma y’inama y’abaperezida bombi, mu kwezi gushize, Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano yo kongera ikawa Uganda yohereza ku isoko ry’Uburusiya.

Ikigo cya Uganda gishinzwe guhinga, kugenzura, no gutunganya ikawa kivuga ko nyuma yayo masezerano, ikawa yoherezwa mu Burusiya igiye kwiyongera hejuru ya gatanu ku ijyana.

Hashize imyaka 60 Uganda n'Uburusiya bifunguye ambasade mu bihugu byombi, kandi mu mahuriro menshi ku rwego mpuzamahanga, Perezida Museveni ashyigikira ibitekerezo by’Uburusiya.

Ubucuruzi Hagati ya Uganda n'Uburusiya Bwariyongereye
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:29 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG