Urukiko mpuzamahanga rw'ubutabera rwa ONU rwategetse Israeli gufata ingamba zose zishoboka zo gukumira "jenoside" muri Gaza, ariko ntiruvuga ko irimo ikora jenoside.
Urukiko CIJ rwakiriye kandi rusuzuma ikirego cy’Afrique y’Epfo rumaze kubona ko abanya Palestina barengerwa n’amasezerano mpuzamahanga, yabaye itegeko mpuzamahanga, akumira kandi ahana ibyaha bya jenoside.
Rwategetse ibyemezo bitandatu by’inzibacyuho, kubera ubwira bukenewe, byo kurengera abanya Palestina mu ntara ya Gaza. Birimo ko Israeli igomba gukumira jenoside. Umunya Amerikakazi Joan Donoghue, perezida w’urukiko rurimo abandi bacamanza 16, ni we wasomye imyanzuro agira ati:
“Urukiko, rushingiye k’uko ibintu byifashe ubu, Israeli igomba kubahiriza inshingano zayo zikubiye mu masezerano mpuzamahanga kuri jenoside. Itegetswe gufata ingamba zose ziri mu bubasha bwayo kugirango ikumira ibyaha byose bya jenoside muri Gaza. Igomba kandi, guhera kano kanya bidatinze, ko abasirikare bayo badakora ibi byaha byose.”
Afrika y’Epfo yishimiye imyanzuro y’urukiko. Naledi Pandor, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wayo, yabigaragaje muri aya magambo:
“Icyo twashakaga ni ukwerekana akaga kagwiririye inzirakarenga muri Palestina no gukangurira isi ku kibazo cy’uko nta butabera bafite kuva myaka na myaka. Ubu noneho, ikibazo cya Palestina kigiye kw’isonga ku rwego rw’isi. Ni igikorwa gihambaye binyuze muri uru rubanza Afrika y’Epfo yaregeye.”
Mu itangazo yashyize ahagaragara nyuma y’ibyemezo bya CIJ, minisitiri w’intebe wa Israeli, Benjamin Netanyahu, avuga ko amategeko mpuzamahanga agomba gukurikizwa nta kuzuyaza. Ariko na none, ati: “Inshingano zacu zo kurengera no kurwanira igihugu cyacu n’abaturage bacu nazo ntacyazikoma imbere. Gushaka kwambura Israeli ubu burenganzira bwayo bw’ibanze ni ivangura kuri leta y’Abayahudi.” Akomeza avuga ko ibirego byo muri CIJ nta shingiro bifite.
Imyanzuro y’urukiko rwa ONU ntijuririrwa. Ariko na none nta bubasha rufite bwo kuyishyirisha mu bikorwa. Ntawe uzi rero niba Israeli izayubahiriza. Iyo CIJ yatangaje none ni iy’inzibacyuho hutirwa nk’uko Afrika y’Epfo yari yabisabye. Imyanzuro irambuye ishobora kumara imyaka itaratangazwa. (AFP, Reuters, AP, VOA)
Forum