Uko wahagera

Perezida Mamadi Doumbouya wa Gineya Konakry Yasuye u Rwanda


Perezida wa Gineya Liyetona Jenerali Mamadi Doumbouya
Perezida wa Gineya Liyetona Jenerali Mamadi Doumbouya

Perezida wa Gineya Konakry, Liyetona Jenerali Mamadi Doumbouya na madamu we Lauriane Doumbouya bamaze kugera i Kigali mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu bagiye kuhagirira.

Ku kibuga cy’indege bakiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda mu muhango wahitishijwe uko warimo uba kuri Radio na Televiziyo by’igihugu.

Aho yerekwaga bamwe mu bagize guverinoma n’abahagarariye ingabo na polisi, habereye akarasisi ka gisirikare n’imbyino gakondo bigenewe kwakira uyu mugabo umenyerewe mu mwambaro wa gisirikare ariko uyu munsi akaba yari yambaye costume.

Umwaka ushize, Perezida Paul Kagame yabaye mu bakuru b’ibihugu ba mbere basuye Gineya Konakry, ubwo Jenerali Mamadi Doumbouya yari akimara gufata ubutegetsi. Icyo gihe batashye ikiraro cyamwitiriwe, banasura abanyeshuli biga mu ishuli rya gisirikare.

Gineya Konakry ni igihugu gikungahaye ku mutungo kamere nka zahabu n’ubutare bwa iranium, ariko kigikennye ku bikorwa remezo.

Gineya Konakry yaranzwemo n’ihirikwa ry’ubutegetsi mu mateka yayo, iriheruka ryarabaye mu kwezi kwa cyenda 2021 ubwo Mamadi Doumbouya yahirikaga ubutegetsi bwa Alpha Conde

Forum

XS
SM
MD
LG