Uko wahagera

RDC: Perezida Felix Tshisekedi Yarahiriye Manda ya Kabiri ku Butegetsi


Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo
Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo

Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo amaze kurahirira manda ya kabiri y’imyaka itanu ku butegetsi nyuma y’uko komisiyo y’amatora yo muri icyo gihugu itangaje ko yatsinze amatora yabaye mu mpera z’umwaka ushize.

Tshisekedi yarahiriye mu murwa mukuru i Kinshasa kuri stade kuri Stade des Martyrs de la Pentecôte, yari yuzuye abaturage babarirwa mu bihumbi bitwaje amabendera. Yahinjiye ashagawe n'abapolisi bagendera ku mafarashi, abandi bari mu mapikipiki ari na ko ahabwa amashyi y'urufaya n'abaturage.

Abakuru b’ibihugu binyuranye by’Afurika n’abahagarariye Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubushinwa, n’Ubufaransa bari bitabiriye uwo muhango

Mu ijambo rye yagarutse cyane ku kurwanya ubukene muri Kongo, asezeranya abaturage kuzahura ubukungu bw’igihugu, kugarura agaciro k'ifaranga rya kongo, kubumbatira umutekano w’igihugu no kuvugurura inzego ziwurinda. Yavuze kandi ko azashyiraho uburyo bwo gutanga akazi cyane cyane mu rubyiruko.

Umurwa mukuru Kinshasa wari urinzwe cyane n’abashinzwe umutekano. Ku wa kane babiri mu banyapolitike batavuga rumwe na Tshisekedi, Moise katumbi na martin Fayulu bari bahamagariye abaturage kwigaragambya mu gihe cyo kurahira kwe ariko ababibonye baravuga ko nta kimenyetso cy’imyigaragambyo ikomeye cyagaragaye I Kinshasa mu gihe Tshisekedi yarimo arahira.

Forum

XS
SM
MD
LG