Uko wahagera

ONU Irashinja Isirayeli Gufata Nabi Imfungwa z'Abanyepalestina


imfungwa z'Abanyepalestina zurijwe igikamyo zipfutswe ibitambaro mu maso
imfungwa z'Abanyepalestina zurijwe igikamyo zipfutswe ibitambaro mu maso

Ibiro bya Komiseri mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Abibumbye, kuri uyu wa gatanu byashinje Isirayeli gufungira Abanyepalestina babarirwa mu bihumbi ahantu hatazwi.

Ibyo biro byemeza ko byabereye mu ntara ya Gaza na Cisjordaniya, bigashinja Isirayeli gufata imfungwa z’Abanyepalestina nabi mu buryo bushobora kwitwa iyicarubozo

Avugana n’abanyamakuru yifashishije uburyo bw’iya kure, Ajith Sunghay, intumwa y’ ibiro bya Komiseri mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Abibumbye mu gice cya Palestine Isirayeli yigaruriye, yavuze ko yahuye n’abantu barekuwe bari barafashwe n’ingabo za Isirayeli.

Yavuze ko zabamaranye iminsi iri hagati ya 30 na 55 ariko yongeraho ko bikigoranye kumenya imibare y’abo zafashe muri icyo gihe cyose n’ubwo bivugwa ko babarirwa mu bihumbi.

Abarekuwe bavuga ko bakubiswe, bagakorerwa urugomo bagirirwa nabi mu buryo bwafatwa nk’iyicarubozo. Hari amakuru avuga ko bamwe baje kurekurwa ariko bamerewe nabi cyane. Bemeza ko boherezwaga mu bukonje bukabije kandi nta myambaro yo kwifubika bafite. Bamwe muri bo bavuga ko bapfukwaga mu maso igihe kirekire ndetse bamwe bakajyanwa muri Isirayeli ariko bakavuga ko batashoboye kumenya uduce bajyanywemo.

Umuvigizi w’ ibiro bya Komiseri mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Abibumbye, Ravina Shamdasani, avuga ko bavuganye na Isirayeli kuri iki kibazo inshuro nyinshi ariko kugeza ubu ntacyo irabasubiza.

Ijwi ry’Amerika yashakishije uhagarariye Isirayeli i Geneve ariko nta gisubizo yashoboye kubona.

Forum

XS
SM
MD
LG