Uko wahagera

Amerika na Isirayeli Ntibyemeranya ku Ishyirwaho rya Leta ya Palestina


Perezida Joe Biden w'Amerika na Ministri w'Intebe wa Isirayeli Benjamin Netanyahu
Perezida Joe Biden w'Amerika na Ministri w'Intebe wa Isirayeli Benjamin Netanyahu

Ministri w’Intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu yaraye abwiye Leta zunze ubumwe z’Amerika ko adakozwa igitekerezo cyayo cyo gushyigikira ishyirwaho rya leta ya Palestina nk’uburyo bwo kurangiza intambara Isirayeli irwana n’umutwe wa Hamasi.

Abategetsi bo muri Leta ya Isirayeli bagumye kurwanya ishyirwaho leta ya Palestina. Ariko ijambo Netanyahu yavugiye kuri televiziyo y’igihugu mu kiganiro kigenewe abanyamakuru, ryagaragaje ku buryo budasubirwaho aho Isirayeli ihagaze kuri iki kibazo.

Ibyabaye kandi byerekanye ku nshuro ya mbere ku mugaragaro ko kuri iki kibazo Isirayeli itavuga rumwe n’Amerika, inshuti yayo ya mbere muri iyi ntambara irwana na Hamasi.

Umuvugizi w’inama y’igihugu y’umutekano muri prezidansi y’Amerika, John Kirby, yavuze ko amagambo ya Netanyahu atari mashya, yemeza ko Amerika ibibona mu buryo butandukanye.

Forum

XS
SM
MD
LG