Uko wahagera

CAN: Maroke Yatsinze Tanzaniya Ibitego 3-0


Abakinnyi ba Maroke bishimira ko bamze gutsinda Tanzaniya
Abakinnyi ba Maroke bishimira ko bamze gutsinda Tanzaniya

Mu mikino y'igikombe cy’Afurika mu mupira w’amaguru 2023, ibera muri Kotedivuwari, ku munsi w’ejo habaye imikino ibiri yo mu itsinda rya F.

Maroke yahuye na Tanzaniya kuri stade Laurent Pokou iri mu mujyi wa San Pedro birangira Maroke iyitsinze ibitego bitatu ku busa. Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yahuye na Zambiya na none kuri stade Laurent Pokou, uyu mukino urangira amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Uyu munsi mu mikino iteganijwe mu itsinda rya A, Gineya Ekwatoriyari ihura na Gineya Bisawo kuri stade Alassane Ouattara, naho Kotedivuwari ihure na Nijeriya na none kuri stade Alassane Ouattara. Mu itsinda B misiri irahura na Ghana kuri stade Felix Houphouet-Boigny i Abidjan.

Imikino y’igikombe cy’Afurika mu mupira w’amaguru ibera muri Kotedivuwari irakinirwa mu mijyi 6 yo muri icyo gihugu harimo umurwa mukuru Yamoussoukro, Abidjan, Bouake, Korhogo na San Pedro. Amakipe 24 ku mugabane w’Afurika ni yo yitabiriye iyi mikino yagabanyijwe mu matsinda atandatu.

Forum

XS
SM
MD
LG