Ministeri y’imali ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko umwe mu bakozi bayo bakuru yaraye abonanye na ministri w’imali wa Zambiya baganira ku byerekeye kuvugurura uburyo bwo kwishyura umwenda icyo gihugu kiyibereyemo, n’uburyo ihanganye n’icyorezo cya korera giheruka kwaduka muri icyo gihugu.
Kuva mu kwezi kwa cumi abantu bagera ku 8000 banduye iki cyorezo, gihitana abarenga 330 nkuko bigaragara ku rubuga rw’Ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Zambiya.
Zambiya ni kimwe mu bihugu by’Afurika bikungahaye ku mabuye y’umuringa. Ariko mu myaka itatu ishize mu gihe cy’ikiza cya Covid 19, cyananiwe kwishyura imyenda kibereyemo ibindi bihugu n’ibigega bitanga inguzanyo.
Uburyo bwo kuvugurura uko iyo myenda izishyurwa bukomeje gutinda kwemezwa n’abo kibereyemo imyenda harimo n’igihugu cy’Ubushinwa.
Forum