Uko wahagera

Kaminuza Harvard Irashinjwa mu Rukiko Gutoteza Abayahudi


Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, amashyirahamawe y’abanyeshuri b’Abayahudi bareze mu rukiko kaminuza yigenga ya Harvard, iri muri leta ya Massachusetts (mu burasirazuba bw’igihugu). Bavuga ko yamunzwe “n’urwango no gutoteza Abayahudi.

Mu kirego cyabo bemeza ko kuva ku itariki ya 7 y’ukwa cumi gushize, “imbaga z’abanyeshuli n’abalimu bashyigikiye Hamas bakoze imyigaragambyo imbere mu kigo cya kaminuza, basakuza imvugo zituka, zipfobya, zinahamagarira kwica Abayudi na Isirayeri. Babikoze kandi kenshi, bikamara iminzi n’ibyumeru bidahagarara.”

Ikirego kivuga ko abo bantu, uretse amagambo yabo, “banibasiye abanyeshuri b’Abayahudi, babatera ubwoba, babatoteza, ndetse banahutaza. Kandi ntacyo ubuyobozi bwa kaminuza bwakoze kugirango bubihagarike.” Barega rero kaminuza ko yahonyoye uburenganzira bwabo bw’ibanze bwa buri muturage, "civil rights" mu Cyongereza.

Kuri bo, Kaminuza Harvard ntiyakwiyemeza kubikosora ku bushake bwayo.” Ni yo mpamvu batwaye ikirego mu rukiko kugirango rubiyitegeke ku gahato. Umuvugizi wa Harvard yatangaje ko “ntacyo bajya bavuga ku bibazo byabo biri mu nkiko.”

Iki kirego kije gikurikira ibindi nkacyo by’abanyeshuli b’Abayahudi ba kaminuza n’ibigo byigenga, nk’ikigo cy’ubushakashatsi n’inzu ndangamurage cyitwa “The Art Institute of Chicago yo muri leta ya Illinois (mu burengerazuba bwo hagati ya Leta zunze ubumwe z’Amrika), New York University, na University of Pennsylvania (hombi mu burasirazuba bw’igihugu).

Ku itariki ya 7 y’ukwezi gushize, Hamas (iyobora intara ya Gaza) yagabye igitero simusiga muri Isirayeri, ihitana abaturage 1.200, ishimuta bunyago abandi 253. Imaze kurekuramo 121. Abandi 33 barapfuye hagati aho.

Nyuma y’igitero cy’umutwe wa Hamas, Isirayeri yagabye intambara ikaze muri Gaza, igamije kuharandura Hamas nk’uko ibivuga. Muri iyi minsi ijana imaze, umubare w’abasivili imaze guhitana ntuzwi neza, ariko minisiteri y’ubuzima ya Hamas yemeza ko bagera hafi 24.000. (AP, Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG