Uko wahagera

Imyuzure Yahitanye Abarenga 300 muri Kongo Zombi mu Mezi Atatu


Uruzi rwa Kongo rwarenze inkombe ku rugero rwo hejuru ugereranyije no mu myaka irenga 60 ishize. Imyuzure mu mpande zose za Repuburika ya Demokarasi ya Kongo na Repuburika ya Kongo, yahitanye abantu barenga 300 kuri aya mezi atatu ashize.

Kudategura neza ibishushanyo mbonera by’umujyi n’ibikorwa remezo bidafite ingufu, byatumye ibihugu bimwe byo muri Afurika, bishobora kwibasirwa n’imyuzure nyuma y’imvura nyinshi, yagiye irushaho kugwa biturutse kw’ihindagurika ry’ibihe.

Ferry Mowa, inzobere mu bijyanye n’amazi y’inzuzi mu buyobozi bw’imigezi muri Repuburika ya demokarasi ya Kongo, yavuze ko ibiro bye, mu kwezi kwa 12 byagaragaje aho amazi azaba menshi, biburira ku bijyanye n’ikibaya gishobora kwibasirwa n’imyuzure mu murwa mukuru Kinshasa kiri hafi y’uruzi.

Mowa yabwiye ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters ko kuri uyu wa gatatu, amazi y’uruzi yageze kuri metero 6.20 hejuru y’igipimo cy’ayo mu nyanja. Haraburaho gato ngo agere ku gipimo cyayo mu 1961, cyari metero 6.26. Uyu muyobozi yongeyeho ko imyuzure yakurikiye imvura idasanzwe yaguye imbere mu gihugu.

Minisitiri ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko ibice byinshi bituranye n’umujyi utuwe cyane wa Kinshasa, muri Repuburika ya demokarasi ya Kongo, byabayemo imyuzure kimwe no mu ntara zirenga 12.

Abantu hafi 300 barapfuye kandi ingo 300.000 zahuye n’ingaruka z’ibyuzure, aho amazu abarirwa mu bihumbi mirongo yasenyutse, nk’uko minisitiri yabivuze mw’itangazo ryo mu cyumweru gishize.

Mu gihugu gituranyi cya Repuburika ya Kongo, umurwa mukuru wacyo Brazzaville, nawo uri ku nkengero z’uruzi, abantu byibura 17 bahitanywe n’imyuzure, mu bice 8 bitandukanye, harimo n’umurwa mukuru. Aha naho, ingo 60.000 zahuye n’ingaruka z’imyuzure. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG