Uko wahagera

Malawi Iriko Irungika Urwaruka mu Kazi ko Kurima muri Isirayeri


Ino shusho ni ngereranyo. Ntiyerekana abavugwa muri ino nkuru bariko bararima muri Isirayeri. Abo yerekana, ni abari mu mirima ya Isirayeri batari abavugwa muri ino nkuru.
Ino shusho ni ngereranyo. Ntiyerekana abavugwa muri ino nkuru bariko bararima muri Isirayeri. Abo yerekana, ni abari mu mirima ya Isirayeri batari abavugwa muri ino nkuru.

Leta ya Malawi iri kohereza urubyiruko rwayo muri Isirayeli gukorayo ibikorwa by’ubuhinzi, mu gihe iki gihugu kiri mu ntambara gihanganyemo na Hamas.

Abanenga ibi bavuze ko iyi gakunda ikorwa mu ibanga kandi ibaye uburyo bushimangira ikibazo gikomeye cy’ibura ry’akazi mu gihugu.

Iyi gahunda yo kujya muri Isirayeli yitabiriwe n’umubare munini w’urubyiruko rugaragara ku mirongo miremire y’abiyandikisha, aho bizeye kuzasangaho abandi bagera kuri 600 boherejweyo binyuze muri gahunda y’ubuhinzi.

Ruth Kanchunjulu w’imyaka 23 ukomoka ahitwa Blantyre yavuze ko atacikwa n’aya mahirwe, agira ati:" Aya ni amahirwe y’ubuzima bwanjye bwose. Sinayitesha nubwo mu gice kimwe cy’igihugu hari intambara."

Kuva aho Isirayeli itangiriye intambara n’umutwe wa Hamas igahamagaza ba sekombata, ntabwo Malawi ari cyo gihugu cyonyine Isirayeli iri gushakamo abakozi bo kuziba icyuho kigaragara mu buhinzi.

Kenya nayo yohereje abaturage bayo bagera ku 1,500 mu kwezi kwa 12. Isirayeli yatangaje ko ibikorwa byo gushaka abandi bakozi bavuye muri Uganda na Tanzaniya nabyo biri mu nzira.

Gusa ikinyuranyo ni uko iyi gahunda yo kujyana abanyamalawi muri Isirayeli yo yakuruye impaka nyinshi. Michael Kaiyatsa urengera uburenganzira bwa kiremwamuntu ashinja Leta kuba ikora ibi yagaye mu ibanga.

Uyu Kaiyatsa, ni we muyobozi wungirije w’ihuriro ry’amashyirahamwe arengera uburenganzira bwa muntu akaba asaba Leta ya Isirayeli uburenganzira bwo kugera ku makuru y’uko iki gihugu kita ku banyamahanga bajyayo bajyanywe no gushaka akazi ko mu gisata cy’ubuhinzi.

Ni yo mpamvu ari ngombwa kubona ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’ibibazo by’umutekano, ibibazo by’imishahara, imiterere y’akazi, ibyo byose bigomba gusobanurwa kugira ngo abantu bafate imyanzuro ishingiye ku makuru yuzuye.

Ministeri y’umurimo ya Malawi yavuze ko mu myaka itanu iri imbere, iteganya kohereza abantu 5,000 gukora ibikorwa by’ubuhinzi muri Isirayeli ariko biragaragara ko umubare ahubwo ushobora kwikuba gatatu.

Charles Kajoloweka, umuyobozi mukuru wa Youth and Sosiety (YAS,) umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu nawe yumvikana asaba ko hashyirwaho amategeko asobanutse neza arebana n’iyi gahunda.

Kugeza ubu, nta mabwiriza yorohereza cyangwa ashyigikira amategeko y’aka kazi. Ubu igiteye impungenge ni uko Leta ireba uru rubyiruko nk’ibikoresho by’ubucuruzi.

Ambasaderi wa Isirayeli Michael Lotem muri Malawi aherutse kubwira ikinyamakuru cy’imbere mu gihugu ko kohereza urubyiruko gukora muri Isirayeli ari inyungu z’ibihugu byombi. Ariko kugeza mu mpera z’umwaka ushize wa 2023 amasezerano y’ubwumvikane yaratarashyirwaho umukono nk’uko byatangajwe na Moses Kunkuyu, umuvugizi wa Leta ya Malawi. Gusa, Leta yumvikanisha ko binyuze muri gahunda yo guhanahana abakozi igihugu kihabonera amadovize mu gihe urubyiruko rubonye akazi hanze.

Forum

XS
SM
MD
LG