Uko wahagera

Uganda Yerekanye Abagore Bafatiwe ku Rugamba muri Kongo Barimwo Abarundikazi


Prezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni
Prezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yahamagariye abarwanyi ba ADF basigaye kwitanga cyangwa bakarimbuka. Museveni yabivuze muri iri joro ryakeye ubwo yagezaga ku gihugu ijambo ryerekeye ibibazo by’umutekano, kandi yanerekanye abategarugori barokowe ku rugamba mu mashyamba ya Kongo, muri bo harimo n'aba Rundikazi.

Perezida Museveni yaburiye aba barwanyi ba ADF ubwo yasobanuriraga ibimaze kugerwaho n’ingabo za Uganda zikorana niz’igihugu cya Kongo mu gikorwa cyimaze imyaka irenga ibiri cyo guhiga abo barwanyi ubu bemezwa na Leta zunze ubumwe za America nk’umutwe w'iterabwoba ufite ibirindiro mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Perezida Museveni yashinje abahoze ari abayobozi ba Kongo nka Mobutu na Joseph Kabila kuba barahaye ADF urubuga mu mashyamba ya Kongo kandi bakangira Uganda uruhushya rwo gukurikirana abo barwanyi muri icyo gihugu.

Museveni yashinje ADF kwinjira muri Uganda gukora ubwicanyi harimo abanyeshuri 40 bishwe umwaka ushize kimwe na ba mukerarugendo, ndetse n'abandi Banyagihugu. Yerekanye amashusho y’indege za drone zuzuye ibisasu, asobanura ko, uwo ari wo muti barimo guha ADF muri Kongo, kandi ko igihugu gifite imbaraga nyinshi zo kubarangiza burundu.

Yanerekanye abategarugori batanu kuri televiziyo, avuga ko bari mu itsinda rinini ry’abasivili bari bafashwe ku ngufu na ADF akaba bararokowe n’igisirikare cya Uganda mu bihe bitandukanye ubwo cyarigihanganye nabo barwanyi ku rugamba muri Kongo.

Babiri muri aba bagore bavuze ko bakomoka mu Burundi, abandi babiri muri Kongo, n'umwe wo muri Uganda. Bose bahawe mikoro yo kuvugira kuri tereviziyo ku bibazo byabo, uwabanje kuvuga ni Umurundikazi, avuga ko abana be babiri yinjiranye mu ishamba bapfiriyeyo kubera ubuzima bubi, n’umugabo we warushinzwe gukora ibisasu by’ibibombe akaza kwicwa n’igisirikare cya Uganda.

Fyonda munsi wumve ibindi kuri ino nkuru ya Ignatius Bahizi ari muri Uganda.

Prezida wa Uganda Yoweri Museveni Agabisha Abarwanyi ba ADF
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:55 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG