Uko wahagera

Koreya y'Epfo Yemeje Integuro y'Itegeko Ribuza Kudandaza no Kurya Inyama z'Imbwa


Ifoto y'abakoze imyiyerekano iasaba ko ukudandaza no kurya inyama z'imbwa muri Koreya y'Epfo bihagarara.
Ifoto y'abakoze imyiyerekano iasaba ko ukudandaza no kurya inyama z'imbwa muri Koreya y'Epfo bihagarara.

Inteko ishingamategeko ya Koreya y’epfo kuri uyu wa kabiri yemeje umushinga w’itegeko, ribuza kurya no kugurisha inyama z’imbwa. Ibi bije gusezerera igikorwa kimaze ibinyejana kitavugwaho rumwe, bitewe n’uko abantu bashyigikiye imibereho myiza y’inyamaswa, barushaho kwiyongera.

Kurya inyama z’imbwa byigeze kubonwa nk’uburyo bwo kwongera ingufu mu bihe by’ubuhehere bw’impeshyi muri Koreya. Ariko byagiye bigabanuka, bisigara mu bantu bamwe bakuze no muri za resitora zihariye, uko abanyakoreya bagiye bafata imbwa nk’amatungo yo mu ngo, ari nako abanenga uburyo imbwa zicwamo, bagiye biyongera.

Impirimbanyi zivuga ko imbwa nyinshi zagiye zishyirwa ku mashanyarazi cyangwa zikamanikwa mu gihe cyo kuzica hashakwa inyama n’ubwo abazorora n’abazigurisha bavuga ko hari ibyagezweho mu kuzibanga hagendewe ku bumuntu.

Abari bashyigikiye uwo mushinga w’itegeko, bariyongereye ku buyobozi bwa Perezida Yoon Suk Yeol, ukunda inyamaswa. Nawe ubwe atunze imbwa 6 n’injangwe 8 afatanyije na madamu we Kim Keon Hee. Ni n’umwe mu bavugiye ahabona banenga kurya inyama z’imbwa.

Abatunze inyamaswa nabo bagiye biyongera uko imyaka igenda ishira. Urugo rumwe muri enye z’abanyakoreya rwari rutunze imbwa mu mwaka wa 2022. Ibi bigaragaza ubwiyongere bwa 16 kw’ijana uhereye muri 2010, nk’uko imibare ya guverinema ibigaragaza.

Umushinga watanzwe n’ishyaka riri ku buyobozi, utarashyigikiwe cyane ku rundi ruhande, wemejwe ku buryo busesuye n’amajwi 208. Babiri bifashe mu cyumba kimwe rukumbi cy’inteko ishinga amategeko.

Itegeko rivuga ko intego ari “kurandura umuco wo kurya imbwa”. Rizatangira kwubahirizwa nyuma y’imyaka itatu y’imbabazi. Aborora imbwa kandi bakazibaga kugirango abantu bazirye, bazahanishwa igifungo kigera ku myaka 3 n’amande agana n’ibihumbi 22.800 by’amadolari. Iryo tegeko ntirivuga igihano na kimwe k’ uzarya inyama z’imbwa ubwabyo.

Minisiteri y’ubuhinzi igereranya ko mu kwezi kwa kane muri 2022, abarozi bagera mu 1,100 boroye imbwa 570.000 zagombaga kugaburwa muri resitora 1,600.

Ishyirahamwe ry’abahinzi ryavuze ko guca inyama z’imbwa, bizagira ingaruka ku bahinzi 3,500 boroye imbwa miliyoni 1 n’ibihumbi 500 no kuri resitora 3,000. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG