Uko wahagera

Umushikiranganji w'Imigenderanire y'Amerika Arahura n'Imiryango y'Abagizwe Imbohe na Hamas


Antony Blinkene akigera muri Isirayeri
Antony Blinkene akigera muri Isirayeri

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, uri mu ruzinduko mu burasirazuba bwo hagati kuri uyu wa kabiri yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba Isiraheli i Tel Aviv. Baganiriye ku bikwiye gukorwa kugira ngo bakumire intambara yo muri Gaza gukwira akarere.

Avugira i ruhande rwa Perezida wa Isiraheli, Isaac Herzog, Blinken yavuze ko azabonana n’imwe mu miryango y’abafashwe bugwate. Yagize ati:" Ubu ni bwo mvuye mu bihugu byo mu karere, Turukiya, Ubugereki, Yorudaniya, Katari, Emira ziyunye z’abarabu, Arabiya Sawudite, kandi ndashaka kubasha gusangira bimwe mu byo numvanye abo bayobozi barimo Perezida na minisitiri w’intebe hamwe n’abagize guverinema. Birumvikana kandi, dufite amahirwe yo kwicarana n’imiryango ya bamwe mu bafite abantu bagizwe ingwate no kuvugana ku byo dukora kugira ngo tuzagarure buri wese mu rugo no mu miryango yabo. Ikindi kandi hari ibiganiro byinshi bijyanye n’ibi, by’umwihariko ikigiye gukorwa”.

Mw’itangazo ryakurikiye ibiganiro byabaye kuwa mbere hagati ya Ministiri Blinken n’igikomangoma Mohammed bin Salman wa Arabiya Sawudite, bumvikanishije akamaro ko guhagarika ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Gaza. Banagaragaje ko bikenewe gushyiraho uburyo bwo kugarura amahoro n’umutekano.

Arabiya Sawudite yabaye ihagaritse ibiganiro mu rwego rwa dipolomasi, kugira ngo ibanze isubize umubano na Isiraheli mu buryo, biturutse ku bushyamirane hagati y’abarwanyi ba Hamas n’ingabo za Isiraheli. Leta zunze ubumwe z’Amerika, yasabye Isiraheli guhindura, igakora operasiyo nke za gisirikare mu ntara ya Gaza, ariko yakomeje gushyigikira Isiraheli yanga ibyo ibihugu by’abarabu bisaba ko imirwano imaze amezi atatu, ihagarara. (VOA News)

XS
SM
MD
LG