Intara ya Belgorod y’Uburusiya ihana imbibi na Ukraine, yifuje gukura bamwe mu baturage mu murwa mukuru wayo, ikabajyana ahari umutekano, kuri nyuma y’uko ingabo za Ukraine zihondaguje uwo mujyi amasasu yisukiranyaga.
Ibyo byijejwe umunsi umwe nyuma y’uko amasasu yamaze ijoro ryose, yakomerekeje abantu byibura babiri akanamena ibirahure by’amazu y’imiturirwa, bigatuma abaturage bashya ubwoba.
Umuyobozi w’intara ya Belgorod, Vyacheslav Gladkov mu butumwa yatanze yifashishije videwo yagize ati: “Ndabona ko abantu benshi ku mbuga nkoranya mbaga, banditse bavuga ko bafite ubwoba, basaba kwimurirwa ahantu hatekanye”
Yongeyeho ati: “Birumvikana nzabikora. Twamaze no kujyana imiryango myinshi”.
Yanavuze ko abaturage bashobora no kujyanwa mu mujyi wa Stary Oskol no mu wa Gubkin, kure y’umupaka, aho bazacumbikirwa mu buryo buboneye.
Umujyi wa Belgorod, wari wasabye abahafite amazu, gukora ku buryo badanangira amadirishya y’inzu zabo, kugirango bayarinde gusaduka.
Uburusiya bwari bwagerageje kugaragaza ko ibintu biri mu buryo mu gihugu, ariko ibitero biheruka byahitanye abantu I Belgorod, byatumye abarusiya bamenya mu by’ukuri ko ubushyamirane buri hafi yabo.
Umujyi wa Belgorod, uri mu bilometero 30 uvuye muri Ukraine kandi wakunze kwibasirwa n’icyo Moscou ivuga ko ari ibisasu bitarobanura by’ingabo za Kiev. (AFP)
Forum