Uko wahagera

Amerika Isaba Isiraheli Kwirinda Guhungabanya Ubuzima bw’Abasivili b’Abanyepalestina


Umuvugizi wa Deparitema ya Leta y’Amerika, Matthew Miller.
Umuvugizi wa Deparitema ya Leta y’Amerika, Matthew Miller.

Umunsi umwe nyuma y’uko umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru wa Hamas ahitanywe n’ikibonwa nka drone ya Isiraheli i Beirut, abayobozi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika barimo kugerageza kubuza ubushyamirahe hagati ya Isiraheli na Hamas gukwirakwira, ari nako basaba Isiraheli kwirinda guhungabanya ubuzima bw’abasivili b’abanyepalestina.

Umuyobozi wungirije wa Hamas, Saleh al-Arouri yahitanywe n’igitero cya drone mu murwa mukuru wa Libani, Beyirute mw’ijoro ryo kuwa kabiri. Isiraheli ntiyigeze yemeza cyangwa ngo ihakane kumwica mu buryo bwagambiriwe.

Umuvugizi wa Deparitema ya Leta y’Amerika, Matthew Miller, kuri uyu wa gatatu, yabajijwe niba Amerika yemera ko Isiraheli yari ifite impamvu yumvikana yo kwica Arouri. Miller yasubije muri aya magambo: “Icyo navuga ni uko yari ruharwa mw’iterabwoba, afite amaraso y’abasivili ku biganza bye, kandi nta kindi ndi bwongereho.”

Inzobere zivuga zifite impungenge ko iyicwa rya Arouri, rishobora gutuma intambara ikwirakwira mu burasirazuba bwo hagati n’imishyikirano igahagarara kandi yari igamije kubohoza abantu babarirwa mu 129 basigaye, mu bafashwe bunyago na Hamas mu ntara ya Gaza.

Brian Katulis, visi perezida mu kigo gishinzwe ingamba mu burasirazuba bwo hagati, avugana n’Ijwi ry’Amerika hifashishijwe urubuga rwa Zoom, yagize ati: “Ndakeka ibi bishobora gutuma ibintu bikomera mu bijyanye n’imishyikirango yo kurekuza imbohe hamwe n’ihagarikwa ry’imirwano, kubera ko uyu muntu yari akomeye mu migendekere y’ibyo biganiro. Yabaye muri Qatar kandi ndakeka yabonwaga nk’umwe mu bantu bari bafite ijwi rikomye hariya”.

Isiraheli yagabye ibindi bitero by’indege kuri uyu wa gatatu mu ntara ya Gaza, mu gihe ingabo za Isiraheli zavuze ko zari zamenyeshejwe iby’ibitero by’umutwe w’abarwanyi bo muri Libani, wa Hezbollah, nyuma y’igitero cya drone.

WEB: Umwe mu nzobere yabwiye Ijwi ry’Amerika ko atekekereza ko Isiraheli irimo kwumva Amerika n’abandi babasaba kwinjira mu gice cy’intambara mu buryo bufite intumbero, ariko ko minisitiri w’intebe, Benjamin Netanyahu, agomba kwicara agasuzuma n’impungenge za politiki y’imbere mu gihugu. (VOA News)

Forum

XS
SM
MD
LG