Uko wahagera

Abantu 6 Bishwe Mu Ntara ya Abyei Sudani na Sudani y'Epfo Bapfa


Abantu batandatu barimo umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru mu karere bahitanywe n’igitero cy’abagabo bari bitwaje intwaro babavumbukiyeho mu ntara ya Abyei, Sudani na Sudani y'epfo bimaranira.

Iyo ntara Sudani iyita iyayo na Sudani y’epfo bikaba uko. Ni mu karere gakize kuri peteroli gahoramo urugomo, aho imitwe ishyamiranye ishingiye ku moko y’abadinka ni ukuvuga aba Twic-Dinka bo muri leta ya Warrap ya Sudani y’epfo bituranye n’aba-Ngok-Dinka bo muri Abyei bahora mu mpaka bamaranira imbibi z’aho ubuyobozi buherereye.

Umuyobozi wungirije w’intara ya Abyei, Noon Deng n’itsinda bafatanyije yagabweho igitero ku muhanda uva Abyei ujya mu mujyi wa Aneet, ubwo barimo gutaha bavuye mu ruzinduko rw’akazi muri komini ya Rummamer, aho bari bagiye kwizihiza umwaka mushya, nk’uko abayobozi muri guverinema babivuze.

Tereza Chol, umunyamategeko wo muri Sudani y’epfo, yavuze ati: “Umushoferi we n’abamurindaga babiri hamwe n’abandi bantu babiri bashinzwe umutekano w’igihugu, bose barishwe”.

Bulis Koch, minisitiri w’itangazamakuru muri Abyei, yamaganiye igitero cyo mu mugoroba wo ku cyumweru, ku rubyiruko rufite intwaro rwo muri komini ya Twic y’intara ya Warrap kandi yavuze ko imirambo itari yakurwa aho abantu biciwe.

Mugenzi we wo muri Leta ya Warrap, William Wol, yavuze ko hakiri kare kugirango “hagire utungwa agatoki”.

Mu kwezi kwa 11 kw’uyu mwaka ushize, nibwo mu karere haherukaga kuba ubushyamirane bushingiye ku bwoko, bwaguyemo abantu babarirwa muri mirongo.

Forum

XS
SM
MD
LG