Uko wahagera

Amerika n'Amahanga Bazashyiraho Ingabo Zirinda Umutekano mu Nyanja Itukura


Kajugujugu ya gisirikare y'abarwanyi b'Abahouti hejuru y'ubwato mu nyanja itukura
Kajugujugu ya gisirikare y'abarwanyi b'Abahouti hejuru y'ubwato mu nyanja itukura

Leta zunze ubumwe z'Amerika yatangaje urugaga rw'ingabo mpuzamahanga rwo kubungabunga umutekano w'amato mu Nyanja Itukura.

Kuva mu kwezi gushize, umutwe w’aba Houti, wigaruriye igice kinini cya Yemen kandi uterwa inkunga na Irani, urasa za misile na za “drones” ku mato mpuzamahanga mu Nyanja Itukura. Uvuga ko ari uburyo bwo kurwanya Isirayeli kubera nayo intambara irimo irwana na Hamas mu ntara ya Gaza muri Palesitina.

Kubera ibyo bitero bidasiba kwiyongera, sosiyete mpuzamahanga zikomeye z’ubwikorezi bwo mu nyanja zimaze guhagarika ibikorwa byazo mu Nyanja Itukura no kunyura mu muhora wa Suez. Hasanzwe hanyura 40% by’ubucuruzi mpuzamahanga. Yagiye gushakisha andi mayira. Amwe ajya kuzenguruka kure mu nkengero z’Afrika y’Epfo.

Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko aba Houti babangamiye cyane ubuhahirane mpuzamahanga. Ni muri urwo rwego yifatanyije n’ibindi bihugu bashyiraho urugaga rw’ingabo zizajya zibungabunga umutekano mu Nyanja Itukura. Mu ntangiriro, nk’uko itangazo rya minisitiri w’ingabo z’Amerika, Lloyd Austin, ku ikubiro, urugaga rugizwe n’ibihugu icumi, ari byo Leta zunze ubumwe

z’Amerika nyine, Ubwongereza, Bayireni, Canada, Ubufaransa, Ubutaliyani, Ubuholandi, Noruveje, Esipanye, n’ibirwa bya Seyisheri. Bazajya basangira amakuru y’ubutasi, kandi banazengurukane bagenzura cyane cyane mu majyepfo y’Inyanja Itukura no mu kigobe cya Aden gituranye na Yemeni.

Amerika isaba n’ibindi bihugu bibishaka kwinjira muri uru rugaga bise "Operation Prosperity Guardian" mu Cyongereza.

Forum

XS
SM
MD
LG