Uko wahagera

Kongere y’Ishyaka PDCI Muri Kote Divuwari Yaburijwemo


Tidjane Thiam yasabye abayoboke b’ishyaka kwihangana bagategereza amabwiriza ava mu buyobozi bw’ishyaka no kwirinda kujya, ahagombaga guteranira iyo nama
Tidjane Thiam yasabye abayoboke b’ishyaka kwihangana bagategereza amabwiriza ava mu buyobozi bw’ishyaka no kwirinda kujya, ahagombaga guteranira iyo nama

Kongere y’ishyaka PDCI ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kote Divuwari yahagaritswe ku munota wa nyuma kuri uyu wa gatandatu, bitegetswe n’icyemezo cy’urukiko.

Ni kongere yagombaga gutorerwamo umuyobozi w’ishyaka uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu 2025.

Ku isonga ry’abahatanira uwo mwanya hari umunyemali Tidjane Thiam na Jean-Marc Yace, uyobora komine mu mujyi wa Abidjan.

Icyemezo cy’umucamanza mu rukiko rw’Abidjan gihagarika iyo kongere, kivuga ko abituye urukiko baruregeye ko iryo koraniro ryatumijwe mu buryo butemewe n’amategeko.

Ibi byatumye polisi ishinga ibirindiro ku biro bikuru by’iryo shyaka mu rwego rwo kuburizamo iyo nama kaminuza, yagombaga guhuza abayoboke ba PDCI baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.

Mu itangazo Tidjane Thiam yasabye abayoboke b’ishyaka kwihangana bagategereza amabwiriza ava mu buyobozi bw’ishyaka no kwirinda kujya, ahagombaga guteranira iyo nama.

Thiam kugeza ubu ni we uhabwa amahirwe yo kuzatorerwa kuyobora ishyaka PDCI no kurihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu.

Iri shyaka riheruka ku butegetsi mu 1999, ubwo Henri Konan Bedie wariyoboraga yahirikwaga ku butegetsi muri kudeta.

Forum

XS
SM
MD
LG