Mu gihe amabombe ya Isiraheli akomeje guterwa mu ntara ya Gaza, abanyagaza birundiye ku mupaka wa Misiri ku kigobe cya Sinai, mu mujyi wa Rafah kandi bavuga ko mu by’ukuri ntaho basigaje bashobora guhungira.
Abantu ibihumbi amagana bataye ingo zabo kandi uko amabombe akomeza guterwa yegereza aho bari, benshi bafite ubwoba ko ikintu cyonyine cyatuma babasha kugumana ubuzima, ari uguhungira muri Sinai. Ariko ntibabishaka. Bavuga ko nibiramuka bibaye, bashobora kutazabasha gusubira inyuma.
Umugore witwa Umm Osama, w’imyaka 55 y’amavuko uturuka mu mujyi wa Gaza mu gice cy’amajyaruguru, ubu wahungiye i Rafah yagize ati: “Nta hantu hasigaye. Ubu ibitero byo kubutaka byo kwihimura bya Isiraheli, bishobora kugera n’aha”.
Ati:”Twajya he nyuma ya Rafah?”
Umm Osama n’abandi benshi bateshejwe ibyabo b’abanyagaza, banze igitekerezo cyo guhunga bambutse umupaka, igihe byashoboka.
Yakomeje agira ati: “Twanze kujya kuba muri Sinai, kandi dushaka gusubira mu ngo zacu n’ubwo zabaye amatongo”.
We n’abandi banyagaza, bateshejwe umutwe kandi bahamurwa n’ubuhungiro. Benshi mu batuye Gaza, bakomoka ku banyepalestina byabaye ngomba ko bata ingo zabo, nyuma y’iremwa rya Isiraheli mu 1948.
Umm Imad, umugore w’imyaka 73, nawe wahungiye i Rafah, yagize ati: “Nibaduhitishamo hagati yo kuba munsi y’amabombe cyangwa kuvaha, nzahaguma iwanjye. Nzasubira yo n’iyo haba hariyo za bulende. Nzasubira mu mujyi wa Gaza kandi nzihanganira ikintu icyo aricyo cyose”.
Forum