Uko wahagera

ONU Iriga Umushinga w’Umwanzuro Usaba Agahenge muri Gaza


Kuri uyu wa kabiri, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye irakora inama yihutirwa yo kwiga ku mushinga w’umwanzuro usaba agahenge mu ntara ya Gaza. Uyu mwanzuro urasa neza n’uwo Inteko ya ONU ishinzwe umutekano kw’isi yaburijemo ku wa gatanu w’icyumweru gishize kubera “veto” ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Uvuga ko isi “ihangayikishijwe cyane n’ibyago byugarije intara ya Gaza n’abasivili b’Abanyapalestina,” guhagarika imirwano no gufungurira amayira abatabazi. Usaba impande zombi zirwana kurengera inzirakarengane zose, Abanyayisiraheli n’Abanyapalesitina, mu rwego rw’amategeko mpuzamahanga. Urasaba kandi Hamas kurekura, vuba na bwangu kandi nta yandi mananiza, abo yagize ingwate bose.

Imyanzuro y’Inteko Rusange ntifite ingufu z’itegeko nk’iy’Inteko ishinzwe umutekano kw’isi. Naho ku birebana n’ibibazo by’abasivili, umuyobozi w’ishami rya ONU rishinzwe impunzi zo muri Palesitina, Philippe Lazzarini, yagiye kureba uko byifashe muri Gaza kuri uyu wa kabiri.

Avuyeyo yatangaje ko “ntaho batari. Bari hose, no mu bihanda. Nta kintu na kimwe bafite. Bakeneye buri kantu kose.” Ati: “Ni ishyano ryiyongera buri munsi.” Minisiteri y’ubuzima ya Hamas ivuga ko Isirayeli imaze guhitana abaturage 18.000, abenshi muri bo b’abana n’abagore, muri uku kwezi n’ibyumweru bitatu intambara imaze muri Gaza. (VOA)

Forum

XS
SM
MD
LG