Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, ari hano i Washington mu ruzinduko rwo kureba uko Amerika yakomeza guha igihugu cye inkunga mu ntambara kirwanda n’Uburusiya.
Umukuru wa Ukraine yageze mu murwa mukuru w’Amerika ku wa mbere. Yabanje guhura na minisitiri w’ingabo, Lloyd Austin, na bamwe mu basirikare bakuru b’igihugu maze ajya gusura kaminuza yigisha ibyo kurengera igihugu, National Defense University. Mu ijambo rye, yavuze ko yizeye ko Amerika itazabatererana.
“Isi yose iduhanze amaso, itegereje kureba amaherezo y’ibihugu byigenga, niba bizakomeza kubaho mu bwisanzure, cyangwa se niba bizigarurirwa. Ukraine ntiyigeze icika intege, kandi ntizigera itezuka. Tuzi icyo tugomba gukora. Mukwiye kutwizera. Natwe turahamya ko dukwiye kubizera.”
Kuri uyu wa kabiri, Perezida Zelenskyy arabonana n’abayobozi ba Congress, inteko ishinga amategeko bo mu mitwe yombi, mu ngoro yayo Capitol. Nyuma arajya muri Maison Blanche kuganira na mugenzi we Joe Biden. Hose aragenzwa no gukora uko ashoboye kose kugirango abumvishe ko Ukraine ikeneye cyane inkunga y’Amerika.
Perezida Biden arasaba Congress ingengo y’imari nshya y’amadolari miliyari 61 yo gufasha Ukraine mu ntambara Uburusiya bwayigabyeho. Abo mu ishyaka rye ry’Abademokarate barabishyigikiye. Ariko abo batavuga rumwe bo mu ishyaka ry’Abarepubulikani ntibabikozwa.
Leta zunze ubumwe z’Amerika iramutse iyatanza, yaza yiyongera ku madolari miliyari 111 imaze guha Ukraine kuva Uburusiya buyiteye ku itariki ya 24 y’ukwa kabiri 2022. Naho kuva icyo gihe, bibaye uruzinduko rwa gatatu rwa Zelenskyy i Washington (mu gihe cy’umwaka umwe rero). Ubwa mbere yaje ku buryo butunguranye mu kwa 12 k’umwaka ushize. Ubwa kabiri byari mu kwa cyenda k’uyu mwaka (w’2023). (VOA, Reuters, AP, AFP)
Forum