Uko wahagera

Ubutumwa bw'Ingabo z’Amahoro za ONU muri Mali Bwarangiye


Zimwe mu ngabo za ONU muri Mali
Zimwe mu ngabo za ONU muri Mali

Ubutumwa b’ingabo z’amahoro za ONU muri Mali, bwarangiye ku mugaragaro uyu munsi kuwa mbere. Ni nyuma y’imyaka icumi zoherejwe muri icyo gihugu. Byatangajwe n’umuvugizi wazo uyu munsi kuwa mbere, nk’uko byategetswe n’abayobozi ba gisirikare ba Mali.

Umutwe w’ingazo z’amahoro zizwi kw’izina MINUSMA, zamanuye ibendera rya ONU ahari icyicaro gikuru cyazo mu murwa mukuru Bamako.

Icyo ni ikimenyetso ku mugaragaro cyo kurangiza ubutumwa bw’izo ngabo, nk’uko umuvugizi wazo yabivuze, n’ubwo hagumyeyo abasirikare bake.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP, byavuze ko ibikorwa “bizarangira burundu”, kw’itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere, harimo ibijyanye no gushyikiriza abayobozi ibikoresho bisigaye.

Abasilikare bayoboye Mali, babufashe mu mwaka wa 2020 mu kwezi kwa gatandatu muri kudeta, basabye ko intumwa za ONU ziva mu gihugu, n’ubwo cyari cyibasiwe n’imitwe y’abarwanyi ba kiyisilamu n’ibindi bibazo bikomeje kucyugariza. Izo ngabo z’amahoro za ONU zoherejwe muri Mali mu mwaka wa 2013. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG